spot_img

Nasambanye bucya haba ubukwe bwange, mbibwiye umugabo nsanga we yabikoranye na murumuna wange. iyumvire nawe ibiri muriyi minsi…

- Advertisement -

Muriyi minsi nibintu byinshi bisigaye bibera mu bashakanye kandi ugasanga bitangira bataranashakana, gusa byinshi muribi si ibintu byiza ahubwo nibijyanye no gucana inyuma hagati yabo. Uku gucana inyuma akenshi bitangira aba batarabana aho umukobwa usanga akora ibyitwa nko gusezera kuri boyfriend (uwo bahoze bakundana) cyangwa umusore agasezera kuri girlfriend.

Kuriyi nshuro nanone tugiye kureba ubuhamya bw’uyu mugore wavuze ukuntu nawe yagiye gusezera kuwo bahoze bakundana mbere gato y’ubukwe bwe, ariko ibyo yakoze bikaza kumubyarira agahinda k’ubuzima bwe bwose. Uyu mugore avuga ko akimara gusambana nuwo musore bahoze bakundana, ngo yumvise yishwe n’agahinda ndetse akagumana igishyika ku mutima kimubwira ko ahemukiye cyane umugabo we bagiye kubana. Aha ni naho ngo yahise afata umwanzuro wo kubibwira umugabo we bari baramaze kubana ndetse anamusaba imbabazi undi nawe aza no guhita amubabarira ntayandi mananiza.

- Advertisement -

Uyu mugabo yanagiye kure anabwira uyu mugore ati biri muri kamere ya muntu gukora amakosa ndetse no gukora ibidakwiye. Gusa uyu mugore akimara kubona imbabazi yibwiye ko byose birangiye kugeza igihe yamenyeye ko mu mezi atandatu gusa ashize babana nuwo mugabo we, murumuna wuwo mugore yari atwite inda y’uwo mugabo. Ndetse yaje no kumenya andi makuru ko uwo mugabo we wamubabariye anaryama n’inshuti magara y’uwo mugore.

Uwo mugore wasaga nkaho yibagiwe ibyo nawe yakoze mbere y’ubukwe ngo yahise yumva umutwe we ubyimbye kubera umujinya n’agahinda, ndetse yumva ahubwo ariwe wagambaniwe kurushaho. Yumvise yanze iby’isi byose ndetse kuri ubu arasaba inama za benshi z’icyo yakora kuko we yarashobewe.

- Advertisement -

Ese wowe wakora iki? Wamugira iyihe nama?

Ese uyu muco wo gusezera kuri ba ex ubundi wari ukwiye?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles