spot_img

DR CONGO Yanze gutumira Louise Mushikiwabo mu mikino itegurwa n’umuryango ayobora. Biratangaje

- Advertisement -

Uyu munyarwanda madame Louise Mushikiwabo usanzwe uyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa uzwi nka Francophonie, bivugwa ko atazitabira imihango yo gufungura ku nshuro ya cyenda imikino ya francophonie izabera muri repubulika ya demokarasi ya Congo, biturutse ku kuba atarigeze ahabwa ubutumire n’iki gihugu kizayakira.

Iyi mikino biteganyijwe ko izatangira kuwa gatanu tariki 28 Nyakanga ikazasozwa tariki ya 06 Kanama. Kuwa mbere w’iki cyumweru Patrick Muyaya uvugira leta ya Congo yabwiye itangazamakuru ko Louise Mushikiwabo ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira gufungura ku mugaragaro iyo mikino. Gusa nyuma y’umunsi umwe avuze ibyo, Oria Vande Weghe usanzwe ari umuvugizi wuwo muryango yanyomoje ayo makuru, avuga ko batigeze babona ubutumire bugenewe Mushikiwabo bwo kuzaza muriyo mikino.

- Advertisement -

Weghe yakomeje avuga ko nabo bari biteze ko bazakira mwene ubwo butumire buturutse kuri leta ya Congo bwo kwitabira iyo mihango, ariko ngo batunguwe nuko ntabwo bigeze bohererezwa, ibyo rero ngo byatumye batangira kugira impungenge ndetse basaba Louise Mushikiwabo ko yakongera gusuzuma agasubiramo neza ibyo gutegura urugendo rwerekeza I Kinshasa kuburyo bibaye ngombwa rwasubikwa.

Bivuze ngo naramuka atitabiriye ashobora kuzahagararirwa aho biteganywa ko azahagararirwa na Caroline Ste-Hilaire usanzwe akorera uwo muryango I Kinshasa. Ubusanzwe mu muco wa OIF igihugu cyateguye iyi mikino kiba kigomba gutumira umunyamabanga mukuru wuyu muryango akaba ariwe uza gufungura ku mugaragaro iyi mikino. Mukwezi kwa gatandatu ubwo habaga inama ya OIF leta ya Congo yari yavuze ko izoherereza ubutumire Mushikiwabo ndetse bukazajyanwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo.

- Advertisement -

Gusa byahise bitera urujijo rukomeye kumva ko ubu butumire butigeze bukorwa ngo bwoherezwe hakaba hasigaye iminsi itagera kuri itatu ngo iyi mikino itangire.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles