Umunsi kuwundi usanga hagenda haba ibintu bishya ariko wanareba impamvu yabyo ukayoberwa iyariyo, nko kumva ko mu bihugu bimwe na bimwe batangiye gukora abantu benshi bumva ari inkuru y’ikinyoma ariko nyamara n’ibintu birimo nubwo bitarasakara. Mu ntangiriro za 1900 hajyaga hasohoka inkuru zavugaga ko ku isi hazaza igikoresho abantu bazajya bavuganiraho batarikumwe (telefone) abantu bakumva ari inzozi ndetse bidashoboka, none uyu munsi ntibikiri inkuru ahubwo inkuru nuko waba udafite telefone.
Inkuru nkizo wasangaga ku ikubitiro zigenda zivugwa n’abantu twakwita abapfumu cyangwa abahanuzi wasangaga bavuga ibintu bizaba ariko rimwe na rimwe bikitwa ubujiji, hari ibintu kandi bitangazwa n’abashakashatsi nabwo ntibihabwe agaciro, nubwo umunsi umwe birangira ibyo bavuze bigeze hanze. Tugarutse kubyagiye bivugwa n’abahanuzi cyangwa se abapfumu bagendaga bavugaga iby’ahazaza, aha turagaruka cyane ku mucyecuru wamenyekanye cyane witwaga Baba Vanga ndetse turebe kuribimwe mubyo yavuze ku mwaka wa 2023.
Uyu wavutse bakamwita Vangeliya Pandeva Gushterova ariko aza kumenyekana cyane nka Baba Vanga, uyu yavutse kuwa 31 Mutarama 1911 mu gihugu cya Bulgaria. Ndetse aza gutabaruka kuwa 11 Kanama 1996 afite imyaka 85. Uyu mugore rero yari afite ubushobozi bukomeye bwo kuvumbura ndetse no gutangaza ibizaba ahazaza, byinshi mubyo yavuze rimwe na rimwe bigorana kubimenya byose kuko ntaho yandikaga ibyabaye ahubwo we yaravugaga haba haruri hafi aho akabifata mu mutwe cyangwa akabyandika. Bivuze ko we ku giti cye ntahantu na hamwe yanditse ubuhanuzi bwe ahubwo ababwumvise nibo babwandikaga ahantu.
Uyu wamaze igice kinini cy’ubuzima bwe yarahumye amaso yombi, bivugwa yatangiye guhanura byinshi akimara gupfa amaso, ndetse byanavuzwe ko umuyaga wa serwakira ariwo wamuhumye amaso ubwo umunsi wamuzengurukaga ari mwinshi cyane.
Ubuhanuzi bwe bwatangiye avuga ibintu bijyanye n’agace yaturukagamo, ariko mu minsi micye yatangiye kujya anavuga ibizaba ku isi mu myaka izakurikira. Abantu benshi batangiye kujya baza kumusura umunsi kuwundi cyane cyane ababaga baje kumva ubuhanuzi bwe yari yavuze ko hazaba intambara ya kabiri y’isi. byaje no kugeraho ubwo bushobozi yari afite butuma leta imugenera umushahara buri kwezi. Kumenya ko ubuhanuzi bwe bwatitije benshi nuko wamenya ko byageze aho n’inzego z’ubutasi mu Burusiya zari zizwi nka KGB zageze aho zikamusura.
Gusa uyu yamenyekanye cyane kurushaho amaze gupfa mu 1996 kuko noneho abantu batangiye kwegeranya ubuhanuzi bwe babwandika mu bitabo ndetse ubundi bushyirwa kuri internet, urupfu rwe rwitabiriwe n’abantu benshi, ndetse ubu inzu ye yahindutse inzu ndangamurage. Baba Vanga bivugwa ko yahanuye ibitero byibasiye America muri 2001, ivuka ry’umutwe wa leta cy’islam ndetse n’intambara y’Uburusiya muri ukraine. Ibi byose byabaye yaramaze gupfa.
Uyu rero ubuhanuzi bwe ntibwasize umwaka wa 2023 arinabwo tugiye kubereka.
Uyu mukecuru yavuze ko muri uyu mwaka wa 2023 hari igihugu gikomeye ku isi kizageragereza ibitwaro by’ubumara ku kiremwamuntu. Bivugwa ko abantu ibihumbi n’ibihumbi bazaburira ubuzima muri ubu bushakashatsi bwo kugerageza ibi bitwaro, nyamara nubwo biri uko amategeko y’umuryango w’abibumbye abuza ibihugu cyangwa n’abantu kugiti cyabo kugeragereza intwaro z’ubumara ku bantu.
Umubumbe w’isi ushobora guhindura umurongo wagenderagamo, ibi bibaye impamo bishobora kuba akaga gakomeye ku kiremwamuntu kuko isi ihinduye umurongo wayo bishobora gutuma habaho kwegera izuba cyane bityo ubuzima bugasigara bumeze nk’ubudashoboka.
Kubyara bizatangira kugabanuka, muri ubu buhanuzi bushobora no kuba bwaratangiye gushyirwa mu bikorwa Baba Vanga yavuze ko igikorwa cyo kubyara muburyo busanzwe gishobora kuzahagarara ahubwo abantu bakajya bakorerwa muri laboratwari aho kubyarwa muburyo bwa kamere nkuko bisanzwe. Bivugwa ko abategetsi b’isi aribo bazahitamo umuntu uzajya uvuka uko azajya aba ameze ndetse n’imyitwarire agomba kuzajya aba afite.
Mbese bizajya bimera nkuko bakora urukweto mu ruganda bakaruha ibara ndetse n’ingano bashaka. Kugira ngo wemere ukuri kw’ibi nuko wamenya ko abategeka iyi si bagiye bagabanya cyane ukubyara kw’abantu, nko mu 1955 havukaga abana 36.9 ku bagore 1000, none ubu uyu munsi, havuka abana 18.5 ku bagore igihumbi ibi bivuze ko mu myaka izaza bizageraho ntihagire abana bashya bavuka ahubwo abantu bakajya bakorwa muri laboratwari gusa.
Mu bihe bizakurikira kandi Baba Vanga yavuze ko guhera muri 2025 umugabane w’uburayi uzatangira gushiraho abantu kuburyo bizageraho ugasigara udatuwe, mu mwaka wa 2028 yavuze ko ikiremwamuntu kizagera ku mubumbe wa Venus, ndetse muri 2033 ingano z’amazi ku isi ikaziyongera cyane.