spot_img

Twaje hano kubera amafaranga si uko dukunda umupira. Uwahoze akinira Manchester United yasebeje Cristiano abantu bifata ku munwa.

- Advertisement -

Uyu munya Nigeria Odion Ighalo yatangaje ibi nyuma yuko Cristiano yikomanze ku gatuza akavuga ko yagiye gukina muri Arabia Saudite kugira ngo afashe kuzamura izina ryiyo shampiyona. Ighalo akimara kumva ibi, ntabwo yicaye ngo aceceke ahubwo nawe yahise ajya mu itangazamakuru yamaganira kure Cristiano, avuga ko nta numwe ujya muri Arabia Saudite kubwo gutera imbere cyangwa gukunda umupira.

Ighalo avuga ko buri wese wemeye kujya gukina muri Arabia Saudite harimo na Cristiano yagiyeyo kubera ifaranga rihari atari ugukunda umupira na gato. Ighalo w’imyaka 34 yagize ati: “iyo ukiri muto burya icyo uba witayeho akenshi ni ukuzamura urwego rwawe rw’umupira ndetse no gutsindira ibikombe byinshi, iby’amafaranga burya abakinnyi bakiri bato ntibabyitaho cyane. Ariko umuntu uri mu myaka nk’iyange agiye gusoza gukina ibyo kuzamura urwego ntibiba bikimureba aba akeneye agafaranga”

- Advertisement -

“Sinzi niba nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu ariko icyonzicyo nuko nagize igihe kinini cyo gukina kugira ngo nzamure urwego, aho bigeze ntababeshye ndi gukinirra agafaranga ntakindi. Sindi nka babandi bihandagaza bakavuga ngo naje hano kubera ko nkunda umupira cyane, muvandimwe hano ni amafranga uko byagenda kose birangira ari amafaranga pe” yakomeje agira ati: “ngaho reka twibaze, mu by’ukuri Cristiano Ronaldo aracyina kuko akunda umupira? Siko mbyibaza, uriya mugabo ibyo yagezeho biruta ibyo nagezeho inshuro zirenga ijana, none yaje hano muri Arabia Saudite, ubwo se tuvuge ko ari urukundo rw’umupira koko, ayo ni amafaranga ntitubeshyanye”

Aya magambo yose aje nyuma yuko abakinnyi benshi biganjemo abari mu myaka yabo yanyuma bagiye gukina muri Arabia Saudite, ariko buri umwe ugiyeyo akaba ahabwa umushahara uremereye cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles