spot_img

Menya byinshi ku murongo w’imodoka wa mbere munini ku isi. Wamaze iminsi irenga 10

- Advertisement -

Benshi babizi nka ambutiyaje (embouteillage/traffic jam), usanga ari umurongo munini w’amamodoka mu muhanda ushobora guterwa n’ibintu binyuranye birimo nk’impanuka, ubwinshi bw’ibinyabiziga, ubukeya ndetse n’ingano ntoya y’imihanda ndetse n’ibindi binyuranye.

Usanga hano mu Rwanda iyo umuntu amaze iminota 20 mu muhanda kubera umurongo w’imodoka atangira kwijujuta, nyamara reka tukubwire ko aka ari akantu gato cyane. Ukwiye kumenya ko ambutiyaje nini ya mbere ku isi yabaye ku itariki ya 14 Kanama 2010 ikaba yarabereye mu gihugu cy’Ubushinwa. Kugira ngo wumve uburemere bwuwo murongo wizo modoka nuko wamenya ko wamaze iminsi 12 yose, kuva ku modoka y’imbere kugera kuy’inyuma hari harimo kilometero zikabakaba 100.

- Advertisement -

Uyu murongo wabereye mu muhanda munini cyane uzwi nka China national highway, ukaba uherereye hagati y’agace ka Hebei na Inner Mongolia. Uyu murongo wizi modoka kandi watumye habaho izamuka ry’ibiciro by’ibintu bimwe na bimwe birimo amazi, ibiribwa, ndetse n’itabi, ibi nukubera ko imodoka zibarirwa mu bihumbi zari zafatiwe muri uyu murongo buri mushoferi yakeneraga kurya no kunywa bityo abacuruzi bazi ubwenge bahise bafatira muri ako kavuyo bakajya bazana ibiryo ndetse n’ibinyobwa ku giciro cyo hejuru, bivugwa ko umuntu wese waguze icyo gihe yaguze ku giciro cyikubye kane icyari gisanzwe.
Bivugwa ko nko kumazi ibiciro byayo byari byikubye inshuro 10 zose. Bivugwa ko muriyi minsi 12 umushoferi yagendaga ikilometero kimwe ku munsi, ngirango nakanyamasyo karenza iyi ntera ku munsi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles