spot_img

Cristiano Ronaldo yakomoje ku bivugwa ko ashobora kuba agiye gutandukana n’umugore we.

- Advertisement -

Uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru kuri ubu ukinira Al Nassr muri Arabia Saudite yashyize aratobora avuga ku bimaze bivugwa ko ashobora gutandukana n’umugore we bamaranye igihe Georgina Rodriguez.

Ronaldo usa naho adashaka kugaragaza ko atameranye neza n’umugore we, yagerageje kugaragaza ko ibyo bavuga ari ibinyoma maze ashyira ifoto kuri Twitter ari kugirana ibihe byiza nuwo mugore we w’umunya Espanye ariko unafite amamuko muri Argentine.

- Advertisement -

Ifoto yashyizeho kuriki cyumweru aba bombi bagaragara bari gusomana ahantu muri resitora bimeze nkaho bameranye neza, maze Cristiano yandika munsi yiyo foto ngo ‘turyoherwe n’urukundo’ umugore we Rodriguez nawe ubwe ari muba mbere batangaje ko ibyo gutandukana na Ronaldo ari ibihuha bidafite ishingiro, yashimangiye ko bameze neza cyane mu rugo rwabo.

Rodriguez ati: “ishyari rizana ibihuha, ariko nanone abanyamagambo nibo bakwirakwiza ibihuha” twababwira aba bombi babana guhera muri 2017, ndetse byageze aho abantu bavuga ko mu myaka itarenga 10 bazakora ubukwe, gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko umubano wabo udashobora gutuma bakora ubukwe kuko udahagaze neza bigeze aho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles