spot_img

Zelensky ntashaka ko intambara irangira kandi bishobora kuzarangira ayiguyemo.

- Advertisement -

Nibyinshi bitajya bivugwa mu ntambara ibera muri Ukraine aho Uburusiya buhanganiyemo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. gusa umwe mu bahoze mu ngabo muri Amerika aherutse gutangaza byinshi kuriyi ntambara ariko by’umwihariko avuga byinshi bitajya bivugwa cyane cyane kuruhande rwa perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Scott Ritter wahoze mu ngabo za America avuga ko uyu Zelensky uyobora Ukraine yiyongerera ibyago byo gupfa umunsi kuwundi, ibi abishingira ku kuba ngo Zelensky ashaka kwigira igihangange agakomeza intambara n’Uburusiya bityo ikaba yamara igihe kirekire. Ritter akomeza avuga ko mu gihe Zelensky adashatse uko yegura ku butegetsi bidatinze ingabo ze ndetse n’abaturage ba Ukraine bazamwikurira ku butegetsi yanareba nabi bakamuhitana.

- Advertisement -

Ritter Ati: “igikundiro cye cyaragabanutse cyane, ruswa izamuka umunsi kuwundi, abaturage ntabwo bishimye kubera intambara nawe ubwe afitemo uruhare” “uko aguma ku butegetsi niko tugenda turushaho guhamya ko urupfu rwe ruri bugufi, naramuka adasezeye ku Ngoma vubaha mumenye ko agiye gupfa bidatinze”
Hashize umwaka urenga Ukraine iri mu ntambara n’Uburusiya, perezida zelenskiy wa Ukraine yanze kuva ku izima ngo aganire n’Uburusiya ndetse Uburusiya nabwo ntibwiteguye guhagarika intambara mu gihe cyose ibyo busaba bitarajya mu ngiro. Kuva intambara yatangira Ukraine yakiriye ibitwaro byinshi cyane yahawe na America n’inshuti zayo ariko izi ntwaro ni nk’agatonyanga mu Nyanja ugereranyije n’ubushobozi bw’uwo bahanganye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles