Uyu muherwe wigeze kumara igihe kinini ari uwa mbere ku isi yageze aho ibyo kurwanira imyanya abivamo ahubwo ubutunzi bwe bwose abwerekeza mu bushakashatsi ndetse no mu gufasha. Akunda kuvuga ibintu byinshi by’ahazaza dore ko na covid19 yigeze ayivugaho muri za 2015, ariko icyo gihe ntabwo yatoboye ngo avuge mu izina icyo cyorezo.
Kuriyi nshuro yagarukanye ubuhanuzi bushya buvuga ko mu minsi micye abarimu bose mu byiciro binyuranye bakwiye kurya bari menge, kuberako mu minsi micye baza gutakaza akazi. Avuga ko aba bazabura akazi kubera ko bagiye gusimbuzwa ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubuhimbano, benshi bazi nka artificial intelligence (AI).
Gates ahamyako aho ubwenge bw’ubukorano bugeze ari kure kuburyo ubwenge busanzwe bwa muntu bizagorana guhangana n’ubwenge bw’ubukorano kuko mwene ubu bwenge buri gutera imbere umunsi kuwundi kurusha uko byari byitezwe. Bill gates ati: “ubu imashini urayereka ifoto igahita iyimenya mu masegonda macye, uyiha ijwi igahita imenya nyiraryo ndetse ikakubwira nibiryerekeyeho byose. Ubu bwenge bushya bugeze kure kuburyo bigoranye kuzakorana nabwo ku bantu basanzwe”
Uru rukaba ari urubuga rwagiye hanze mu mwaka ushize, uru rubuga nubundi rwifashisha ubu bwenge bw’ubukorano, rukaba ari urubuga rushinzwe kuganira n’abantu kuburyo urubaza ibyo ushaka byose wumva ufitiye amatsiko rukagusobanurira.