spot_img

Kuki ibihugu byo mu burengerazuba bimaze imyaka myinshi bishaka gusenya Uburusiya?

- Advertisement -

Abantu benshi iyo bumvise amakuru anyuranye ku bitangazamakuru cyane cyane byo mu burayi na America usanga bari kuvuga ko muri Ukraine hari kubera intambara kandi iyo ntambara ikaba yaratewe n’Uburusiya. Sibyo gusa ibyo binyamakuru bikomeza bivuga ko ndetse nubu ku isi ibibazo bihari by’ubukungu ndetse no kuzamuka kw’ibiciro byaturutse kuriyo ntambara Uburusiya bwashoje muri Ukraine bityo bakanzura bavuga ko Uburusiya ariwe mwanzi w’isi yose bityo buri wese akwiye kuburwanya.

Nyamara aya makuru siyo na gato, ahubwo nuko ibinyamakuru by’abanyaburayi na America usanga aribyo bikurikirwa ku isi hose bityo bikaborohera gusakaza amakuru ayariyo yose yaba ay’ukuri n’ibihuha. Kuri ubu ikintu kinini ukwiye kumenya nuko Uburusiya bumaze igihe ari umwanzi w’abanyaburayi ariko bigaturuka ku kuba aricyo gihugu cyonyine cyabereye intambamyi abanyaburayi na America mu mugambi wabo wo gusenya ibihugu byinshi ku isi.

- Advertisement -

Umuhanga muri politiki mpuzamahanga bwana Yevgeny Satanovsky avuga ko ubundi ku ntangiriro America n’inshuti zayo z’I burayi bakoraga icyo bashatse cyose ku isi ndetse bari babikunze cyane kuko bumvaga aribo bayoboye isi nta nkomyi. Ibyo rero byatumye babigira akamenyero ko nibavuga ntawundi ukwiye kuvuga ku isi hose ndetse bageraho bumvako isi ariyabo. Uku niko basenye ibihugu byinshi byari bigiye bikomeye nka Iraq, ndetse n’ibindi kuko bumvaga neza ko ntawushobora kubahagarika.

Ntibyateye kabiri ariko Uburusiya bubona ko ibyo bidakwiye ko ibihugu byajya byikora ibyo bishaka ku isi hose nkaho aribyo byayiremye, maze perezida Vladimir Putin w’Uburusiya atangiza guhangana gukomeye hagati y’igihugu n’uburengerazuba bwashakaga kwigarurira isi yose nubwo Uburusiya burimo. Aba ba gashakabuhake baje kubona ko igihe cyo kwikora ibyo bashaka cyarangiye ahubwo babonye umuntu mushya wo guhangana nabo.

- Advertisement -

Aho rero niho abanyaburayi bashatse kongera gusenya Uburusiya ngo babushyire hasi nkuko bari barabikoze mu 1989, icyakora kuriyi nshuro byarabananiye kuko Uburusiya nabwo buhagaze mu mpande ariko cyane cyane mu bya gisirikare na dipolomasi. Dusubiye inyuma gato ku ntambara ya Ukraine, twabibutsa ko ibihugu byibumbiye muri NATO iyobowe na America n’Ubwongereza, byashakaga kwinjiza Ukraine muri NATO kandi mu masezerano bakoranye n’Uburusiya ku ikubitiro bitemewe.
Bitewe nuko Ukraine ari amarembo y’Uburusiya, bwabonaga neza ko Ukraine niramuka yinjiye muri NATO nta kizaba gisigaye ngo Russia isenyuke, uku niko Uburusiya bwahise bukora iyo bwabaga bugaba ibitero kuri Ukraine kugira ngo baburizemo ibikorwa bya America n’inshuti bihuriye muri NATO.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles