spot_img

Byamenyekanye ko Kiyovu sports yahawe igikombe rwihishwa shampiyona itararangira.

- Advertisement -

Bamwe bati banza barakiguze, abandi bati bishobora kuzabapfira ubusa. Ibi byose ni ibiri kuvugwa nyuma yaho abafana ba Kiyovu bagaragaye bishimira igikombe cya shampiyona ya 2022/2023.

Mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona y’u Rwanda irangire kuri uyu wa gatandatu haraza gukinwa umunsi wa 29 ari nawo ubanziriza uwa nyuma. Gusa nubwo ari uku bimeze abafana ba Kiyovu sports bo bananiwe kubyihanganira ahubwo batangira kwishimira igikombe dore ko ikipe yabo iyoboye urutonde rwa shampiyona nubwo batarizera neza ko izakijyana koko.

- Advertisement -

Ibi ni nyuma yaho umufana ukomeye wa Kiyovu sports yanditse ku modoka ye ko Kiyovu ariyo yamaze gutwara igikombe cya 2023 ndetse akajya ahagaragara arinabyo byashyize benshi mu rujijo. Gusa nubwo abafana bari gukora ibi ikipe yabo ya Kiyovu ifite urubanza rukomeye I nyagatare aho izaba yasuye ikipe ya Sunrise kuri stade yamenyekanye cyane nka Gologota, aho ikipe igiyeyo biyigora gukurayo amanota.

Gusa abafana ba Kiyovu ibi ntibabikangwa kuko bo bavuga ko nubwo uyu mukino ugoye bazajya Nyagatare gushyigikira ikipe yabo bafite izi modoka ziriho ibi birango kuko bizeye neza ko igikombe cyuyu mwaka ari icyabo nyuma yuko icy’umwaka ushize kibanyuze mu myanya y’intoki. Nubwo ariko biyemeza ko igikombe bazagitwara si inzira yoroshye kuko APR yakibambuye umwaka ushize nubundi niyo ibari inyuma aho bayirusha amanota atatu gusa, ndetse mu cyumweru gishize iyi APR ikaba yarasezereye Kiyovu Sports mu gikombe cy’amahoro iyitsinze ibitego 3-2.

- Advertisement -

Ese wowe ubona Kiyovu Sports izegukana iki gikombe nkuko abafana bayo babyemeza?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles