spot_img

Ku myaka 26 afite abana 22, avuga ko atazigera ahagarara kugeza yujuje abana 100.

- Advertisement -

Uyu mugore ufite abana 22 kuri ubu yashyize hanze amashusho y’umuryango we, ndetse avuga ko abana 20 muri 22 afite bose bavutse mu mwaka umwe.

Uyu mugore wo mu burusiya yitwa, Kristina Ozturk akaba afite imyaka 26, nubwo afite abana 22 abagera kuri 21, bose siko yababyaye mu nda ye, ahubwo abandi bagore baramutwitira babyara bakamuzanira abana. Uko niko abagera kuri 20 bose bavutse mu mwaka umwe, kuko afata intanga ze akazitera muri abo bagore bemeye kumutwitira ndetse bakamubyarira.
Uyu mugore avuga ko byibuze yifuza kugira abana bamukomokaho bagera ku 105, we n’umugabo we w’umuherwe cyane ufite 58, bifuza kugira abana benshi cyane kandi babo bwite atari abo batoraguye.

- Advertisement -

Gusa uyu mugabo we, ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani, ahamijwe icyaha cyo kugura no gutunga ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye, uyu mugore agaragaza abana bagera kuri 20 umwe kuwundi agenda avuga amazina ye ndetse n’igihe yavukiye.

- Advertisement -

Akazi ko gutwitira abandi ku mugabane w’uburayi na Amerika ni akazi gakaze kandi kishyura menshi, aho usanga umugore udashaka gutwara inda amezi icyenda yose, aha akazi ababyiyemeje, maze agatanga intanga ze n’iz’umugabo we, bakazitera muri wa wundi wiyemeje kubatwarira inda. Usanga abagore bakora mwene aka kazi kenshi bahora batwite, ariko rimwe na rimwe ugasanga bo nta mwana wabo bwite bagira.

Ese wowe wakwemera gutwitisha ahandi?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles