spot_img

Nicuza kuba narabyaye, sinarinziko bizambuza kwirebera filime. Uyu mugore bamwe bamututse abandi bamuha urw’amenyo nyuma yibyo yavuze.

- Advertisement -

Iyi si tugezemo usanga abantu benshi barafashe ubuzima bwiza ndetse bw’agaciro bakabusimbuza ibintu bidafite umumaro na mucye, icyakora buri wese agomba kumenya ko kuba umubyeyi bisaba kwigomwa byinshi mubyo wakundaga ahubwo ugahindukirira inshingano za kibyeyi.

Uku kwigomwa ariko siko bose babyumva kimwe, nkuyu mugore wanditse ku mbuga za internet, ko arambiwe kuba umubyeyi, nyuma yaho yasanze asabwa kwigomwa byinshi yakundaga kugira ngo abe umubyeyi ubereye umwana we. uyu mugore yaranditse ati: “umwana wange amaze amezi 10 avutse, ndamukunda cyane kurenza ibindi byose, kuko kenshi iyo nicaye numva ngize impungenge nyinshi iyo nibutse ko hari ikibi gishobora kumubaho”

- Advertisement -

Yakomeheje agira ati: “gusa nubwo ari umwana mwiza cyane kandi nkaba mukunda birenze, rimwe na rimwe njya nicuza kuba naramubyaye, kuko njya numva nifuje kuba mu buzima bwange bw’ahahise. Nubwo nabagaho mu buzima budashamaje ariko bwampeshaga amahoro kandi numva aribwo buzima nkunze cyane”

“ubu numva nzirikiye ahantu hamwe kandi kera ntarabyara byabaga bitandukanye nahoraga nishimye kandi nirebaga njyenyine ku giti cyange ntawundi undaje ishinga, akazi nakoraga ntikansabaga kuva murugo, nabaga nibereye kuri Netflix ndeba filime buri mugoroba bwabaga ari ubuzima bwiza cyane, none ubu birangora cyane no kubona akaruhuko”

- Advertisement -

Kuri we avuga ko guhorana inshingano umunsi kuwundi za ngombwa zo kwita ku mwana, kandi akaba agomba gukora byose agashimisha umwana ari akazi gakomeye kandi gateye icyo niki mu mutwe we. kuri ubu ngo aterwa umujinya n’ukuntu adashobora kwicara byibuze umunsi umwe ngo aruhuke yumve atekanye mu mutwe, ahubwo ahora aryamiye amajanja yiteguye ko umwana ari burire cyangwa agasonza akajya kumwitaho. Icyakora ngo afite ikizere ko umwana nakura bizamworohera nubwo hari inshingano zo kumubeshaho azaba afite, ariko byibuze yishimira ko namara gukura azajya we ubwe akora utuntu tumushimisha bidasabye ko mama we amuhoza cyangwa akamwitaho.

Bityo avuga ko ahari azongera akisanzura nkuko byahoze kera. Benshi mu babonye ubutumwa bwe, bamukomeje ndetse bamusaba kutabyicuza kuko umwana aricyo kintu cyiza buri muntu wese yakwifuza kugira mu buzima bwe. Bamusabye agomba gukomera ndetse akamenyera kuko kwigomwa ari kimwe mubyo umuntu agomba kuba yujuje ngo abe umubyeyi wa nyawe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles