spot_img

Elon Musk yahawe igihembo cy’umuntu wahombye amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka y’isi.

- Advertisement -

Burya buri wese agira agahigo yihariye, usanga benshi bagira impano zitadukanye ndetse bakazihemberwa, ariko hari nabandi bandika izina biturutse ku bintu byababayeho mu buzima bwabo.

Uyu Elon Musk umaze kumenyekana cyane ku isi cyane cyane nyuma yaho yaguriye urubuga rwa Twitter, asanzwe azwi cyane mu bikorwa bikomeye by’ubucuruzi bwo kurwego rwo hejuru. Uyu yazamutse mu kanya gato cyane ndetse ahita afata umwanya wa mbere mu baherwe ku isi, ahanini biturutse ku bucuruzi bwe bw’imodoka zigezweho ndetse ku ruganda rwe rukora ibyogajuru.

- Advertisement -

Kuri ubu rero uyu mugabo yanditse amateka mashya maze yandikwa mu gitabo cy’abakoze uduhigo tudasanzwe. Musk uyu mwaka awutangiye aca agahigo k’umuntu wahombye amafaranga menshi icyarimwe mu mateka y’isi ndetse ibi byatumye yandikwa mu gitabo cyizwi nka Guinness World Records. Uyu bidasubirwaho niwe wibitseho agahigo k’umuntu wa mbere mu mateka wabuze amafaranga menshi icyarimwe nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo cyandika uduhigo tudasanzwe.

- Advertisement -

Uyu mugabo bivugwa ko yatakaje amafaranga ari hagati ya miliyari 180 na 200 mu mwaka umwe gusa. Ikinyamakuru Forbes cyandika ko uyu yatakaje miliyari 180 z’amadorali, mu gihe icya Bloomberg cyo cyanditse ko yatakaje miliyari 200 z’amadorali mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Aka gahigo kari gasanzwe gafitwe n’uwitwa Masayoshi Son washinze bank izwi cyane ya Softbank mu mwaka wa 2000 aho uyu nawe yatakaje miliyari 58.6 z’amadorali, aya rero nimacye kuyo Musk yahombye.

Ese wowe ni angahe wigeze uhomba ukumva utaye umutwe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles