Ubusanzwe tumenyereye ko abaherwe ku isi, usanga ari abantu bakuru baba bakura amafaranga mubyo bakora cyangwa bafite indi soko ikomeye y’amafaranga. Nyamara ibintu biri kugenda bifata isura kuko hadutse ikindi gice cy’abaherwe kigizwe n’abana bato benshi bataragira n’imyaka 15.
Kenshi usanga aba bana uyu mutungo barawurazwe n’ababyeyi babo baba basanzwe ari abaherwe ariko kandi hari nabandi usanga baragize amahirwe yo kugira impano zituma binjiza amafaranga bakiri bato mu myaka. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka urutonde rw’abana bakize cyane kurusha abandi ku isi.
Princess Charlotte Elisabeth Diana niwe mwana ukize kurusha abandi ku isi, uyu kuva yagira imyaka itandatu gusa nibwo yatangiye kubarirwa ko afite umutungo uhagaze miliyari 7 z’amadorali (miliyari 7000 Rwf) kugirango wumve uyu mwana uwariwe, ukwiye kumenya ko ari umwana wa kabiri w’igikomangoma cy’Ubwongereza William ndetse akaba arinawe mukobwa wenyine yibarutse.
Uyu mwana sumukire gusa ahubwo ari no kurutonde rwa kane mu bashobora gufata ingoma y’ubwami bw’Ubwongereza.
Uyu nawe ni musaza w’uriya mukobwa twabonye haruguru, Alexander Louis niwe mwana mukuru muri uyu muryango ndetse ku myaka 9 gusa nawe akaba ahagaze akayabo ka miliyari eshatu z’amadorali.
Bitandukanye na bariya bana twabonye hejuru, uyu webster ntabwo we ari uwibwami. Ahubwo ni umwana w’umuririmbyi ukomeye Kylie Jenner na Travis Scott, aba ni abantu bazwi cyane ku isi. uyu mwana wavutse muri 2018 yahise ajya ku karubanda ako kanya ndetse atangira no kwinjiza akayabo k’amadorali.
Webster rero ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 726 z’amadorali ku myaka ye ine gusa.
Abantu bakurikira umuziki byanze bikunze bazi uyu mwana kuva yavuka muri 2011. Uyu mwana w’umukobwa ni umuririmbyi ndetse akaba yaravutse ku bihangange bibiri mu muziki aribo Jay Z na Beyoncé, Jay Z ubwe yamaze igihe kinini ayoboye abandi baririmbyi mu gutunga akayabo ndetse azwiho kuba ariwe muririmbyi wa mbere watunze miliyari y’amadorali. Beyonce nawe yigeze kuba ariwe muririmbyi w’umugore ukize kurusha bagenzi be. Uyu mwaka wabo rero abarirwa akayabo ka miliyoni 500 z’amadorali harimo izo yakuye ku babyeyi be ndetse nayo yakoreye ku giti cye.
Tugarutse gato I bwami uyu nawe akurikira abo twabonye ku mwanya wa mbere nuwa kabiri. Uyu mwana nawe kimwe n’abavandimwe be, umwanya ababyeyi babo bafite mu gihugu wonyine utuma bagira amafaranga menshi ku mazina yabo, kabone nubwo baba bataratangira kwikorera ku giti cyabo.
Muri rusange rero urutonde rwakabaye ari rurerure ariko twabahitiyemo batanu ba mbere batunze menshi ku isi. ese wowe ubona mu Rwanda ari nde mwana waza ku rutonde rw’abaherwe?