spot_img

Umugabo afunzwe azira kunyarira umugore mu ndege.

- Advertisement -

Police mu gihugu cy’Ubuhinde yataye muri yombi umugabo, nyuma yuko umugore atanze ikirego avuga ko uwo mugabo yamunyariye mundege yavaga muri America yerekeza mu buhinde.

Uyu mugabo witwa Shankar Mishra yafashwe na Police yo mu ntara ya Bangalore ariko nyuma aza kuzanwa mu murwa mukuru wa New Delhi kuriki cyumweru ari naho atuye. Kugeza ubu uwo mugabo ntacyo aratangaza kubyo aregwa, gusa amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yari yasinze bityo ibyo yakoze byose akaba yabikoze atazi ibyo arimo.

- Advertisement -

Uyu mugabo yafunzwe byagateganyo mu gihe cy’iminsi 14 aramutse ahamwe niki cyaha azahanishwa gufungwa imyaka itatu mu gihome. Amakuru y’uyu mugabo kandi avugwaho cyane n’undi mugenzi waruri mu ndege imwe n’uyu mugabo yemeza ko koko Mishra yanyweye inzoga nyinshi cyane zo mu bwoko bwa likeli (liquor) ndetse amaze gusinda yakomeje amubaza ibibazo abisubiramo kenshi.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Air India yari ifite mu nshingano uru rugendo buvuga ko bwahanishije uyu mugabo igihano cyo kutongera kugenda mu ndege yabo mu gihe cy’iminsi 30, ndetse ko bahise batanga iki kibazo mu nzego zibishinzwe ngo zibikurikirane.

Uyu mugabo ashinjwa kwandagaza undi muntu mu ruhame, kwerekana ibice ndagagitsina mu ruhame ndetse no kunyarira umuntu, benshi mu babonye aya makuru bagaye ubuyobozi bwa Air India buvuga ko iminsi 30 idahagije ku muntu nkuyu wakoze igikorwa kigayitse mu ndege bityo ko bari gufata ingamba zirenzeho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles