spot_img

Covid-19, inkingo, intambara ya Ukraine, none ubu hakurikiyeho ibivejuru. Ese niki kigambiriwe?

- Advertisement -

Muri uku kwezi gusa ingabo za Amerika zimaze kurasa ibigendajuru bitamenyekanye inkomoko yabyo ndetse ntibizwi nuwariwe wese nkuko byatangajwe na America. Ibi kandi byatumye benshi barimo nk’abanya Canada bongera kwibaza ingano y’umutekano wabo cyane cyane muburyo bw’ikirere.

Ibigendajuru bitatu muri bine byarashwe America yatangaje ko byavogereye nibura ikirere cya America cyangwa cya Canada kandi byose bigakorwa nta nteguza bahawe nuwariwe wese ko biri buze, ibi byarashwe n’indege igezweho y’intambara ya F-22s, nyuma yo kuraswa ibisigazwa byibyo byimashini bikaba byarajyanywe na America ngo babikorere ubusesenguzi barebe inkomoko ndetse n’imikorere yabyo.

- Advertisement -

Icyakora ibigendajuru si ubwa mbere bivuzweho kugendagenda mu kirere cya America, gusa inshuro nyinshi byagiye bihanyura amerika ntacyo yashatse kubitangazaho, icyakora kuri iyi nshuro America iri kurasana nabyo ndetse bagatanga amakuru nubwo atari yose. Benshi mu babona aya makuru bibaza ukuntu mu myaka iri gukurikirana hari kwaduka ibintu bidasanzwe byatangiye muri 2020 ubwo Covid 19 yakwiraga ku isi hose ibintu bigahinduka.

Haje gukurikiraho inkingo za hato na hato zitari zimenyerewe bikitwa ko ari ugukingira covid19 ariko biza gutangaza benshi kubona abantu bakingiwe nubundi bakomeza kwandura covid ndetse bamwe ikanabahitana. Ntibyarangiriye aho nkaho bidahagije muri 2022 hadutse intambara itari yitezwe ya Ukraine n’Uburusiya ariko ababirebera hafi bagashimangira ko ari intambara y’Uburusiya na America ariko iri muburyo buhishe. Ibi bigendajuru bije ari inkuru nshya iza mu matwi y’abatuye isi, gusa nta numwe uzi amaherezo yabyo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles