spot_img

Uyu munyeshuri wagiye ku ishuri ari mu ndege akomeje kuvugisha benshi. IREBERE AMASHUSHO

- Advertisement -

Nubwo burya ushobora kujya kwiga ukahahurira n’abandi benshi ndetse mukaza no kuba inshuti, burya ntibivuga ko mwamaze kujya ku rwego rumwe. Uyu mukobwa yatunguye bagenzi be biganaga, maze ku birori byo gusoza amashuri ya kaminuza ibi bita Graduation asesekara aho byaberaga ari mu ndege ya kajugujugu.

- Advertisement -

Amashusho yakomeje gukwiragira kumbuga zinyuranye za internet zerekana uyu mukobwa bivugwa ko yigaga muri kaminuza ya Makerere muri Uganda ndetse bakaba baherutse no gukora ibi birori mu cyumweru cyashize yasesekaye ahaberaga ibirori mu buryo butandukanye nubwari bwitezwe maze abari baje mu birori bahindura ibyerekezo amaso yabo yarebagamo, ahubwo bayahanga umukobwa.

Abakurikira imbuga nkoranyambaga bavuga ko nta numwe wari witeze ko umunyeshuri usanzwe ashobora kugusha indege ahaberaga ibirori ariko kandi bakabivuga batibuka ko nubwo baba bahuriye ku ishuri ariko batanganya ubushobozi. Uyu mukobwa agaragara indege imaze kugera hasi, maze nawe mu mwambaro w’abashoje amashuri akamanuka mu ndege nk’abandi bakire bose. Abanyeshuri bagenzi batangaye cyane bahita baza kumwakira ariko nanone abandi benshi bagasigara baguye mu kantu.

- Advertisement -

Ibi birori niba warigeze ubigira cyangwa warabigiyemo niki wowe wabonyeyo kikagutangaza cyane?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles