Uyu mwicanyi wihinduje igitsina amaze igihe kigera ku myaka itandatu afungiye muri gereza y’abagore avuga ko aramutse agiye gufungirwa mu bagabo bamumerera nabi ndetse atahamara igihe. Uyu kuri ubu witwa Sophie Eastwood kuri ubu ari gukora igihano cye cya burundu yakatiwe azira kwica umuntu bari bafunganye muri 2004, icyo gihe yari akitwa Daniel.
Kuva muri 2017 uyu yagiye gufungirwa mubagore ariko kuri ubu akomeza atakamba asaba ko batamusubiza gufungirwa mu bagabo kuko aramutse agiyeyo yahohoterwa bikabije ndetse agafatwa ku ngufu cyane. Ibi bije nyuma yuko urwego rushinzwe amagereza muri Ecosse rwatangaje ko rugiye gusubira inyuma rukareba buri muntu wese wihinduje igitsina akajya gufungirwa mu bagabo niba yarahoze ari umugabo cyangwa mu bagore niba yarahoze ari umugore. Ibi byatewe nuko mu minsi yashize hagiye humvikana ibirego byinshi byuko aba bahoze ari abagabo bakihinduza abagore bagiye kenshi bafata kungufu abo bafunganywe mu gihe babaga bagiye gufungirwa mu bagore.
Eastwood w’imyaka 38 avuga ko ubu bwoba abukomora ku gihe yari ari kwihinduza kugira ngo abe umugore ko abo bafunganywe bajyaga bamukangisha ko bazajya bamufata ku ngufu umunsi kuwundi. Avuga ko akimara kuzanwa mu bagore yunvise atekanye kandi akagira ikizere cyabo bafunganywe kuko bamwakiriye nk’umugore mugenzi wabo nubwo yari amaze kwihinduza.