spot_img

Byinshi utamenye ku mugabo wa mbere ku isi wabashije gutwita ndetse akanabyara.

- Advertisement -

Uko iminsi ishira indi igahita ibintu byinshi ku isi twari tuzi ko bidashoboka bigenda bihinduka umunsi kuwundi. Kuva ku ikoranabuhanga ry’ubwikorezi ukajya mu itumanaho ndetse n’ubuvuzi, isi imaze guhinduka muburyo abantu benshi batabikekaga.

Kenshi bigeraho benshi mu batuye isi bakavuga ko aho bigeze bikabije kubera ko noneho impinduka ziri no kugira ingaruka ku miterere y’ikiremwamuntu. Wakwibaza uti ese biteye bite?

- Advertisement -

Kuva mu mwaka wa 1945 intambara ya kabiri y’isi irangiye, mu bihugu byinshi hatangiye inkundura yo kubahiriza uburenganzira bw’abagore, ninaho hatangiriye uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Icyakora ibyo bitangira ntacyo byari bitwaye cyane ko umugore atahabwaga agaciro icyo gihe ariko bitewe nuko abagabo benshi kandi b’abahanga bari bamaze kugwa kurugamba mu ntambara y’isi byabaye ngombwa ko abagore aribo basigara mukazi buzuza inshingano abagabo bapfuye bakoraga haba mu nganda mubuvuzi ndetse n’ahandi henshi.

Icyakora iyi turufu y’uburinganire yaje kujya kure bigera naho hatekerezwa ku kuba n’abagabo batwita ndetse bakanabyara mu rwego ngo rwo kuruhura abagore. Benshi babyumvaga mubinyamakuru bakanabisoma mu bitabo ariko bakavuga ko ari ibidashoboka. Ibi rero byaje kuva mu magambo no mu nyandiko ahubwo biza kujya mu bikorwa ndetse umugabo wa mbere aza gutwita ndetse aranabyara. Uwo mugabo wabashije gukora agashya ntawundi nuwitwa Thomas Beatie.

- Advertisement -

Uyu mugabo yavukiye mu birwa bya Hawaii muri Amerika mu mwaka wa 1974, mu mwaka wa 1997 uyu yagiye kwihinduza ibice bimwe by’umubiri byanahise bituma ashyirwamo ibice bimwe by’abagore harimo na nyababyeyi. Mu mwaka wa 2007 uyu yabyaye umwana wa mbere ndetse ntibyarangiriye aho kuko nyuma yaje kubyara n’abandi bana ubu akaba agize bane. Avuga ko imwe mu mpamvu yamuteye kumva ashatse kuba yatwita akanabyara ari ukubera ko umugore we atashoboraga kuba yabyara bitewe nuko yari afite ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere.

Mu mwaka wa 2010, ikigo gishinzwe kwandika uduhigo ku isi (Guinness World Record) cyanditse uwo mugabo Thomas Beatie ko ariwe mugabo wa mbere ku isi ubashije kuba yatwita ndetse akanabyara. Nyuma y’uyu Thomas rero hari n’abandi bakurikije uyumurongo bajya kwa muganga barababaga ndetse babashyiramo nibindi bice by’imibiri y’abagore babasha kubyara nabo.

Twakwibutsa ko aba kugira babashe gutwita, bidakorwa kimwe nkuko bisanzwe bigenda kubagore, ahubwo aba baterwa intanga z’umugore n’umugabo zahurijwe hamwe maze zikavamo umwana.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles