spot_img

Hari ibihugu bizi gufata imyanzuro ikaze pe, Misiri yiyemeje kubaka umugezi mushya uzabafasha guhinga ingano, kuburyo batazongera kuzitumiza muri Ukraine.

- Advertisement -

Iki gihugu nubwo gituye mu butayu ntabwo kijya gikangwa n’izuba ry’ubutayu kuko umunsi kuwundi bahanga udushya dutuma ubutayu ntacyo bubatwara. Kuri ubu rero Misiri (Egypt) yatangaje ko igiye kubaka umugezi mushya utabagaho wiswe ‘New Delta’ uyu mugezi biteganyijwe ko uzaba ufite uburebure bwa kilometero 114, ndetse bikaba biteganyijwe ko ari umushinga uzatwara miliyari 5.2 z’amadolari, niwuzura uzaba ariwo mugezi wa mbere muremure ku isi wakozwe n’abantu kuko indi miremire yose ari imigezi kamere.

Misiri ifashe umwanzuro wo kubaka uyu mugezi bitewe n’ibibazo byatewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine yatumye muri gihugu babura ibintu bimwe na bimwe byiganjemo ingano. Uyu mugezi rero niwuzura Misiri izawukoresha mu kuhira mu mirima y’ubuhinzi kuburyo bazatangira kwihingira mwene ibi bihingwa batumizaga mu mahanga. Uretse kuba uyu mugezi uzatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, uzanatanga akazi kubantu benshi cyane kuko numugezi uzaba ukora ku cyambu ndetse no ku kibuga cy’indege.

- Advertisement -

Icyakora intego ya mbere nukongera ingano y’ubutaka buhingwa kuko Misiri ibarizwa mu bihugu bya mbere ku isi bitumiza ingano nyinshi ku isi, rero bashaka gukuraho aka gahigo katari keza ko gutumiza cyane. Misiri ifite umugambi ko uyu mushinga uzaba ugamije gutuma buri muturage yihaza mu biribwa maze abanyamisiri ubwabo nibamara kwihaza, umusaruro uzasigara ukazoherezwa mu mahanga. Gusa igihugu cya Misiri subwa mbere gikora imishinga minini nkiyi kuko, inabarizwamo ikiyaga cya mbere kinini ku isi cy’igikorano, iki kiyaga benshi baracyizi kitwa “Lake Nasser” kikaba gihuriweho na Misiri ndetse na Sudan.

Ariko kandi Misiri sicyo gihugu cyonyine gishaka kubaka umugezi, kuko na Arabia Saudite iherutse gutangaza ko igiye kubaka umugezi uzahita uba muremure ku isi gusumba nusanzwe uzwi wa Nili (Nile), uyu mugezi nawo uzubakwa mu butayu bwa Arabia Saudite ngo uzaba ufite ubujyakuzimu bwa metero 4, ubugari bwa metero 11 ndetse n’uburebure bwa metero 12000.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles