Ni tombola yabaye kuri uyu wa kane igamije gukina imikino yo gushaka itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya ruguru. Iyi tombola yabaye nyuma gato y’inama y’inteko rusange ya CAF yitabiriwe na perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe, ndetse na perezida wa FIFA bwana Gianni Infantino ikaba yaberaga mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Ibihangange mu mupira w’amaguru birimo Emmanuel Eboue, Asamoah Gyan, Austin Jay Jay Okocha, Emmanuel Adebayor, ndetse nabandi nibo bafashije mu gutangaza uko amakipe yatomboranye. Ibihugu 54 bya Africa nibyo bigomba kwishakamo ibigera ku 9 bizahagararira ibindi kuri uyu mugabane muriyi mikino izatangira gukinwa mu kwezi kwa 11/2023.
Tombola igizwe n’amatsinda icyenda, aho buri tsinda ririmo amakipe atandatu, buri kipe izegukana umwanya wa mbere mu itsinda izahita ako kanya ibona itike yo gukina igikombe cy’isi, ni mugihe izizaba iza kabiri mu itsinda zizajya gukina imikino ya kamarampaka (play-offs) ikipe izatsinda izongera ikine indi kamarampaka ya FIFA kuburyo nabwo iramutse itsinze ishobora kuba ikipe ya cumi ya Africa izitabira igikombe cy’isi.
U Rwanda nkuko bisanzwe nirwo tuba duhanze amaso ngo turebe uko rwatomboye ndetse nuko ruzitwara, bitewe nuko amakipe azajya mu cy’isi yongerewe umubare, abantu benshi batekereje ko inzira ijya mu gikombe cy’isi izaba yoroshye nubwo atariko bimeze. U Rwanda ubu ruri kumwe n’ibihugu bindi bitanu birimo Nigeria, Africa yepfo, Benin, Zimbabwe, ndetse na Lesotho.
Reba uko amatsinda yose ahagaze maze nawe ugire icyuvuga.
Group A: Egypt, Burkina Faso, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Ethopia, Djibouti.
Group B: Senegal, DR Congo, Mauritania, Togo, Sudan, South Sudan.
Group C: Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe, Rwanda, Lesotho.
Group D: Cameroon, Cape Verde, Angola, Libya, Eswatini, Mauritius.
Group E: Morocco, Zambia, Congo, Tanzania, Niger, Eritrea.
Group F: Cote d’Ivoire, Gabon, Kenya, Gambia, Burundi, Seychelles.
Group G: Algeria, Guinea, Uganda, Mozambique, Botswana, Somalia.
Group H: Tunisia, Equatorial Guinea, Namibia, Malawi, Liberia, Sao Tome &Principe.
Group I: Mali, Ghana, Madagascar, Central Africa, Comoros, Chad
Ese wowe nyuma yo kubona aya matsinda urabona u Rwanda koko ruzitabira igikombe cy’isi. ese ninde uha amahirwe?