Uyu witwa Anthony Loffredo usanzwe akomoka mu Bufaransa asa nidayimoni nyuma yaho umubiri we awujuje ibishushanyo (tattoo) ndetse umubiri we akawubagisha akawuhindura wose. Ku myaka ye 32, yagiye kwibagisha izuru rye barikuraho, kuri ubu umubonye ushobora gukeka ko ari umwirabura kandi asanzwe ari umuzungu.
Bitewe nuko ibikorwa nkibi bitemewe iwabo, byamusabye kujya mu mujyi wa Barcelona muri Espanye kureba usanzwe akora akazi ko guhindura imibiri y’abantu uko babishaka witwa Oscar Marquez kugira ngo amufashe kugera kubyo yifuzaga. Uku kubagwa bamukoreye gusanzwe kuzwi nka “rhinotomy” kwasize Anthony asigaranye imyenge mu isura ye ishobora gutera ubwoba uwamubona wese.
Kurubuga rwe rwa Instagram uyu mugabo wiyita ikivejuru yashimiye cyane bwana Marquez wabashije kumukorera ibyo yamusabye agira ati:
“warakoze cyane wowe Oscar Marquez, uzahora uri urwibutso mu buzima bwanjye…ubu nshobora kugenda mpagaze nemye amashimwe nyerekeza kuri wowe, kuri ubu ntewe ishema nibyo twakoze kubufasha bwawe”. Uyu mugabo uretse kuba baramubaze bakamukuraho amazuru, sibyo gusa kuko n’amatwi bayakuyeho. Uyu ufatwa nkumwe mu bantu batagira ubwoba ku isi yakoze ibintu byinshi kuburyo n’ururimi rwe baruhinduye nk’urwinzoka y’inkazi kuko barusatuyemo kabiri.
Uyu mugabo kandi bigaragara ko ntaburibwe na bumwe atinya kuko nkaho ibyo byose bidahagije bafashe amaso ye bamushyiriramo ibishushanyo (tattoo), ushobora kubyuma ukagira ngo harimo gukabya ariko ibi nukuri, amaso ye nayo bayashushanyijemo nubwo uyu yari azi neza ko imiti bakoresha ishobora gusiga umuntu imugize impumyi.
Uyu kandi uretse guhindagura ibyo byose umutwe we bawujuje utuntu tumeze nk’amahembe ashaka kumera ndetse no ku matama ye.
Uyu nubwo yahoze ari umusore mwiza cyane wakundwaga n’abantu bose ngo kuri ubu ntiyicuza uko yahinduye umubiri we, mu mwaka wa 2017 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Midi Libre yavuze ko kuva akiri umwana ngo yifuzaga kuziyambura uyu mubiri wa kimuntu akihindura ikindi kintu.
Ngo yagize ibi byiyumviro cyane ubwo yari ashinzwe umutekano ahantu hamwe, ariko akumva ngo ubuzima abayeho ataribwo yari yishimiye arinabwo ku myaka 24 yahise atangira urugendo rwe rwo kugera kucyo yumvaga ashaka.
Ubwo yari atangiye kwishushanyaho kumubiri ngo yari azi neza ko umubiri atangiye kuwubaka bushya, ndetse ngo yizeraga ko hari byinshi byo gukora imbere mubuzima buzaza. Uyu ngo burigihe yiyumvamo gukora ibintu biteye ubwoba kuburyo ngo ajya afata mu gicuku agasa nuwuri gukina filime ziteye ubwoba (horror). Kugira ngo uyu umurebe neza nuko wamukurikira kurubuga rwe rwa Instagram @the_black_alien_project.