spot_img

Byarangiye Lionel Messi agiye gusezera umupira w’amaguru. Benshi bari mu marira.

- Advertisement -

Lionel Messi uheruka kwegukana igikombe gikomeye kurusha ibindi ku isi aricyo cy’Isi yari yarahize ubuzima bwe bwose, kuri ubu yatumye benshi bamukundaga bajya mu marira. Uyu mugabo ugiye kuzajya akinira Inter Miami yo muri leta zunze ubumwe za America, yamaze gutangaza ko atazongera gukina igikombe cy’isi uhereye ku kizakurikiraho kizabera muri Mexico, Canada na Amerika muri 2026.

Nyuma yuko yegukanye igiheruka hamwe n’ikipe y’igihugu cye ya Argentine, batsinze Ubufaransa bwari bugifite kuri za penaliti, byatumye benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru ndetse n’abafana be by’umwihariko, bemeza ko Lionel Messi ubu yapfundikiye umupira w’amaguru ndetse ko ubu ntakindi kintu akeneye muri uyu mukino.

- Advertisement -

Kuri uyu wa kabiri rero Messi w’imyaka 35 yashimangiye ko atazongera gukina iri rushanwa mpuzamahanga ry’igikombe cy’isi. Messi yagize ati: “ndatekereza ntazongera (gukina igikombe cy’isi), ndibaza kiriya gikombe kirangiye aricyo cyanyuma nakinnye. Nzakomeza ndebe uko ibintu bizagenda ariko kubwange sintekereza ko nzongera gukina igikombe cy’isi”

Icyakora Messi avuga ko azajyayo kwirebera imikino gusa ariko ibyo kwitabira nk’umukinnyi atabyemeza. Kureba iyi mikino kandi bishobora kuzoroha kuri Messi mu gihe yaba akiri muri Inter Miami kuko nubundi azaba akina muri America kandi n’igikombe kikazabera muri America. Amasezerano ya Messi muriyi kipe ye nshya avuga ko azasinya imyaka 2 nigice, ariko ishobora kongerwa kugeza muri 2026 iki gikombe kibaye.

- Advertisement -

Icyakora nubwo Messi atazakina igikombe cy’isi gitaha, biteganyijwe ko azafasha Argentine kwitabira Copa America izaba mu mpeshyi y’umwaka utaha aho azaba agiye gufasha ikipe ye kukigumana dore ko ariyo igiheruka mukwa karindwi k’umwaka ushize.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles