spot_img

Agacupa n’agasuzuguro bitumye abajenerali birukanwa mu ngabo z’igihugu.

- Advertisement -

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize bushyira ahagaragara impamvu nyamukuru zatumye abasirikare babarirwa mu Magana birukanwa mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, aho umuvugizi mukuru w’izi ngabo Brigadier General Ronald Rwivanga yavuze ko imyitwarire idahwitse ariyo mpamvu nyamukuru burya ituma abasirikare bashobora kwirukanwa igihe cyose. Avuga ku baherutse kwirukanwa mu minsi yashize, Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu basirikare birukanwe, harimo nabari ku rwego rwa general babiri aribo Maj Gen. Aloys Muganga, ndetse na Brig Gen Francis Mutiganda.

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko bitewe nuko u Rwanda rwifuza kubaka ndetse no guhorana igisirikare cy’umwuga, abasirikare bagaragaza cyangwa bazagaragaza imyitwarire mibi, batazigera bihanganirwa na rimwe. Yagize ati: “nka Aloys Muganga yirukanwe kubera ubusinzi bukabije butemewe ndetse bukaba budakwiye umusirikare wa RDF, ni mugihe kandi Francis Mutiganda we yirukaniwe gusuzugura ku bushake amabwiriza yahawe n’abamukuriye”

Brig Gen Rwivanga kandi yakomeje avuga ko icyaha cyo gusuzugura no kwanga kuyoborwa kiba ari uko umusirikare asuzuguye yabigambiriye amabwiriza yahawe n’abamukuriye mu gisirikare. Icyakora abasirikare umunani birukanywe ndetse bakagezwa mu butabera, abo ba jenerali bo ntabarimo. Yemeje ko abakurikiranywe mu butabera harimo : “abenshi mu bakurikiranywe bashinjwa ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu ndetse nibindi byaha”

- Advertisement -

Gusa yakomeje ashimangira ko abirukanywe bose atariko bazagezwa mu butabera, ariko ko buri dosiye yuwirukanywe wese iri kugenzurwa byimbitse ngo barebe ko ibyo yazize bitarimo ibyaha byahanwa n’amategeko asanzwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles