spot_img

Abanyamerika bashyize bemera ko batigeze bajya ku kwezi. Abantu benshi bifashe ku munwa.

- Advertisement -

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’isanzure NASA bizwiko ari kimwe mu bigo bigira amakuru ndetse n’amabanga menshi. Hari ibintu byinshi tuba tuziko byabaye kandi bitarabaye ahubwo ari ibihuha by’abanyamerika ariko kandi hari nibiba byarabaye twe ntitubimenye ahubwo bakabigira ibanga.

Mubyo benshi baziko byabaye kandi ari ikinyoma harimo kuba abanyamerika baragiye ku kwezi mu 1969, iyi n’inkuru yajegeje isi bamwe barayemera, ariko abandi barabipinga kugeza nubwo habayeho amatsinda y’abashakashatsi banyuranye bagiye bakora amasesengura anyuranye berekana n’ibimenyetso by’uko abanyamerika batagiye ku kwezi. Nyamara muribyo bihe byose aba bagiye basuzugurwa ndetse bakitwa ibipinga ndetse n’abanyabinyoma, kugeza ejobundi ubwo NASA ubwayo yemeraga ko America itigeze ijya ku kwezi.

- Advertisement -

Ikigo cya NASA kivuga ko kugeza ubu ntamuntu numwe wigeze ujya ku kwezi yaba abanyamerika mu 1969, Abarusiya, Abashinwa cyangwa se abanyamisiri ba kera, aba bose ntawuzi uko kukwezi hamera. Aba bavuga bibaza impamvu abanyamerika baba baragiye ku kwezi nta bikoresho bikomeye birabaho nkibihari uyu munsi, ariko nanubu bakaba batarigeze basubirayo. Ni gute twari dufite mudasobwa zimeze nk’utwuma two kubara (calculator), ntakindi cyuma cy’ikoranabuhanga twagiraga nkuko dufite byinshi binyuranye ubu.

Ariko ni kuki tudashobora gusubira ku kwezi kandi ubu aribwo twateye imbere kurusha muriyo myaka 50 ishize? Umwe mu bakozi ba NASA utarashatse ko izina rye ritangazwa yashyize hanze aya mabanga ariko asigira n’abantu umukoro wo gukomeza kwibaza impamvu abanyamerika batigeze cyangwa badateganya gusubira ku kwezi kandi bahora bigamba ko bateye imbere kurushaho.

- Advertisement -

Uyu utarashatse gutangaza umwirondoro we, yakomeje avuga ko kugeza nubu, America idafite amakuru ahagije y’uburyo bagiye ku kwezi, kuko ari igikorwa kitigeze kibaho. Avuga ko ubwo ibi byabaga abantu babikurikiye ku ma televiziyo, bitari igikorwa cyo kujya ku kwezi bari barimo kureba, ahubwo ari amashusho yafashwe leta yariri gucisha kuri televiziyo, bityo bakaba bari bari kureba ikimeze nka filimi aho kuba igikorwa cyo kujya ku kwezi nyirizina.

Hari ibibazo kandi Amerika yabajijwe inanirwa kubisubiza kugeza nubu, harimo nko kuba idarapo bivugwa ko ari irya Amerika ryashinzwe ku kwezi ryagaragaye riri guhuhwa n’umuyaga kandi ku kwezi nta muyaga uhaba. Aha bararuciye bararumira, harimo kandi kuba mu mashusho yiryo darapo harimo ibicucucucu bituruka mu bice binyuranye, bikumvikana neza ko ari amatara bari bashyizeho aho kuba urumuri rw’izuba kuko iyo biza kuba izuba hari kuba igicucucucu kimwe cyerekeza mu burengerazuba. Ibi kimwe nibindi byinshi rero America yananiwe kubisobanura bituma benshi bashidikanya misiyo yo kujya ku kwezi ya America.

Abahanga mu by’isanzure kandi nubusanzwe bavuga ko nta kiremwamuntu gishobora kujya ku kwezi ari kizima ngo kigaruke kuko hari ibice byo mu kirere bibi cyane ku gihumeka cyose. Ibi bivuze ko hari igice cyo mu kirere kigizwe nibimeze nk’amashanyarazi kuburyo ikintu cyose cyambaye umubiri kihanyuze cyahita kibura ubuzima ako kanya cyangwa se mu minsi micye. Ntibyumvikana rero ukuntu abantu bagiye kukwezi bakagaruka mu myaka irenga 50 ishize nanubu bakaba bakiriho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles