spot_img
Ahabanza Blog Page 3

Barcelona Yatunguwe Bikomeye Nyuma Yo Kwakira Amafaranga Yoherejwe N’agakipe Katazwi Ngo Kayifashe.

0

Ikipe ya FC Barcelona muri Espanye iri kwiruka ku mukinnyi Nico Williams ukinira Athletic Bilbao n’ubundi yaho. Ni nyuma yaho Barca imaze kwemeranywa n’uyu mukinnyi mpuzamahanga ko igomba kumugura ndetse akazahita ayisinyira amasezerano y’Imyaka itandatu.

Icyakora nubwo bimeze uku haracyari imbogamizi nyinshi zituma uyu mukinnyi adasinyira Barca nkuko babyemeranyije. Ikipe ya Bilbao akinamo ishaka ko mbere yo kurekura uyu mukinnyi Barca igomba kwishyura amafaranga ari mu masezerano uyu mukinnyi afitanye n’ikipe yakinagamo (release close) angana na miliyoni 62 zamayero, aya kandi akishyurwa yose icyarimwe.

Barca nayo ngo ntiyanze kwishyura aya mafaranga ariko ikifuza kuyatanga mu byiciro ari nabyo Bilbao idashaka, nubwo Nico yifuza gukinira Barcelona ndetse akaba yifuza gusohoka mu ikipe nta mananiza, nanone Bilbao niyo ifite ijambo rya nyuma kuri uyu mukinnyi kuko akiyifitiye amasezerano.

Nyuma yayo rwaserera yose rero hivanzemo akandi gakipe katazwi na benshi ariko kitwa Zenith St Petersburg ko mu Burusiya, bivugwa ko Zenith yikoze mu mufuka ikiyemeza gufasha Barca kugura Williams maze ikoherereza Barca amafaranga atatangajwe umubare ngo kuko bifuza kubona uyu mukinnyi yasinyiye Barca.

Zenith yanditse kurubuga rwa twitter ivuga ko amafaranga yoherereje Barca ari ukuyishimira ko nayo yabahaye umukinnyi wayifashije cyane witwa Malcolm. Uyu Malcom yageze muri Zenith muri 2019 avuye muri Barca. Muri espanye yahakinnye imikino 24 atsinda ibitego bine gusa mbere yuko yerekeza mu Burusiya aguzwe miliyoni 36. akigerayo yitwaye neza cyane ahakina imikino 100 ndetse aba n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiona y’Uburusiya, ibi byanatumye Zenith yegukana igikombe cya shampiona.

Bidateye kabiri uyu mukinnyi yahise agurishwa muri al hilal yo muri arabia saudite kuri miliyoni 60, ibi rero bigatera ibinezaneza ikipe ya Zenith kuko umukinnyi Barca yabahaye yabagiriye akamaro cyane.

Nyuma ya Nico Williams kandi biravugwa ko Barcelona ishobora no kuzana Marcus Rashford wakiniraga Man United akaba yakwinjira muriyi kipe kuri ubu iri kwibanda ku bakinnyi bakiri bato.

Umugabo wange ndamwonsa kuko akunda amashereka kurusha amata. Uyu mugore yasekeje abantu benda kugwa.

Uyu mugore udasanzwe yatanze ubuhamya abantu barumirwa ariko kandi basigara bibaza niba byari ngombwa kubibwira isi yose, umugore ati: “umugabo wange nkunda kumwonsa ku ibere ryange, ibi byatumye turushaho gukundana cyane ariko kandi ninabyiza ku buzima bwe”

Rachel Bailey w’imyaka 30 akomoka muri Amerika, avuga ko iki gikorwa bagitangiye bikino we n’umugabo we alexander nawe w’imyaka 30 muri 2017, gusa ngo baje gufatiraho kugeza n’ubu byabaye umuco ko umugabo we yonka amashereka buri munsi. Uyu mugore w’abana batatu avuga ko umugabo we yagiye amera neza buri uko yagendaga yonka ndetse n’uruhu rwe rukarushaho kuba rwiza cyane.

Aba kandi bavuga ko ntacyo bibabwiye ndetse bitabateye isoni bitewe nuko nta kibi kibirimo kubikora. Ati: “urebye bimeze nka kirazira ariko twashatse ko buri umwe murugo yaba abana n’umugabo basangira kuko atari bibi na gato, ntanubwo rero biduteye isoni” uyu mugabo bivugwa ko yatangiye konka amashereka ku mugore uwo amashereka yari yamubanye menshi cyane kuburyo abana batari bagishoboye kuyonka.

Umugore ati: “byose byatangiye ubwo nari nagiye kurugendo, icyo umwana wange wa kabiri niwe waruri ku ibere ubu afite imyaka itandatu, bitewe nuko nari nibagiwe icyuma cyamfashaga gukuramo amashereka ngo adakomeza kundya nari merewe nabi cyane mu gihe cy’iminsi ibiri yose. Narimfite ububabare buteye ubwoba kuburyo nageze aho ngatekereza ko nazabikuramo n’indwara”
“nibwo twafashe umwanzuro ko umugabo wange yagerageza akonka ayo mashereka ngo turebe ko byashoboka akankiza ububabare nari mfite. Twese twari dufite impungenge kuruwo mwanzuro ariko nyuma twaje gusanga ari amahitamo meza yaba kuri njye no ku mugabo wange. Gusa tubikora ubwa mbere twari tugamije kwirwanaho ngo mpagarike uburibwe”

Umugore yakomeje avuga ko umugabo we kuva yatangira kumwonka bagiye banarushaho gukundana cyane, ubu ngo biyumvanamo kurusha mbere. Na nyuma yaje kubyara undi mwana wa gatatu ngo amashereka akomeza kuba menshi cyane, umugabo we yagiye abyungukiramo kuko ngo yashoboraga konka inshuro eshatu cyangwa enye ku munsi.

Kuri uyu munsi rero ngo umugabo we asigaye akunda amashereka cyane kurusha uko akunda amata, ndetse umugore ahamya ko burikintu cyose ariye kinagirira umugabo we akamaro, kabone nubwo we yaba atariyeho kuko yonka amashereka arimo za ntungamubiri. Icyakora avuga ko abana aribo baza mbere, abanza kumenya neza abana bonse bagahaga alexander umugabo we akabona konka amashereka asigaye.

Ese wowe wakwemera konsa umugabo wawe, ese uri umugabo wakwemera konka amashereka?

Nyuma yo Gufungirwa Ubusa, Yatanze 70,000$ Ashaka Uwakoze Icyaha Yafungiwe Atakoze

Umugabo wo mu Bushinwa watanze amafaranga angana na 70,000$ (asaga miliyoni 90 Frw) nk’igihembo ku muntu wese wagaragaza uwakoze icyaha nyakuri, nyuma yo gufungwa imyaka myinshi azira icyaha atakoze.

Uyu mugabo, wasohotse muri gereza amaze imyaka irenga icumi afunzwe mu buryo butari bwo, yahise atangaza ko ashaka ubutabera ndetse ko yifuza ko nyirabayazana w’icyaha yafatirwa ibihano bikwiye. Yavuze ko amafaranga atanze ari uburyo bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ukuri yagaragaza uwasize akoze icyaha.

Iyi nkuru yakomeje gutera impaka no gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa, aho abantu benshi babona iki gikorwa nk’ikimenyetso cyo guharanira ukuri no kurwanya akarengane mu butabera.

Uyu mugabo avuga ko nubwo yarekuwe, ubuzima bwe bwangiritse bikomeye, kuko yamaze igihe kirekire afunzwe azira ubusa, ndetse ko adashobora gutuza ataramenya uwamukozeho agatuma afungwa azira ubusa.

Trump: “Iran ntizongera kubaka gahunda yayo ya nikleyeri”

0

Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran “itazigera na rimwe” yongera kubaka porogaramu yayo ya nikleyeri nyuma y’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasiye aho iyi porogaramu ikorerwa.

Abajijwe niba Iran ishobora kongera kwiyubaka nyuma y’aya masasu, Trump yasubije ati: “Iran ntizongera kwiyubaka na rimwe.” Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu rugo rwe rwa White House mbere yo kwerekeza mu nama ya NATO mu Buholandi.

Yongeyeho ati: “Aho hantu hihishe munsi y’amabuye, harasenyutse burundu.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganye n’itangazamakuru mbere yo kwinjira muri kajugujugu ya Marine One kuri uyu wa Kabiri.

Trump yashimiye ingabo za Amerika, by’umwihariko abapilote bakoze iyo mirwano, avuga ati: “Abapilote ba B-2 bakoze akazi kabo, baragakoze kurusha uko umuntu wese yabyiyumvisha.”

Yahakanye inkuru zimwe zasohowe n’ibitangazamakuru bitandukanye zivuga ko ibyo bitero nta ngaruka zikomeye byagize, avuga ko ibyo ari ibihuha.

 

 

Uruhu rw’Isura rwarangiritse kubera kumara imyaka 22 adakuraho maquillage

Umugore w’imyaka 37 ukomoka mu mujyi wa Jilin, mu majyaruguru y’u Bushinwa, ari kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka 22 atarigera akuraho maquillage mu buryo bukwiye. Ibi byamuteye uburwayi bukomeye bw’uruhu bwatumye isura ye ibyimba bikabije, irashya, ndetse ihinduka umutuku ku buryo bamwe bayigereranyije n’imana y’Abashinwa yitwa Guan Gong, izwi cyane ku isura y’umutuku.

Uyu mugore, uzwi ku izina rya Madamu Gao, yavuze ko yakuze akunda cyane ibirungo byo kwisiga ariko ko yabonaga ko kubikuraho buri joro ari ugutakaza igihe. Ati “Nibwiraga ko naba ndi guta igihe mbikuraho nijoro, kandi ejo nzongera kubisiga?” ni mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Gao yahisemo kwiyambaza ‘skin booster’ muri clinique y’ubwiza aho yari yizeye ubuvuzi, nyamara ibintu birushaho kumera nabi. Uruhu rwe rwarakomeye, ruratukura kandi ntirukibasha kwihanganira ikintu na kimwe, kugeza ubwo atagishoboye no gusohoka mu rugo kubera isura ye yangiritse.

Abaganga n’inzobere mu buvuzi bw’uruhu batangaje ko ibibazo by’uru nkuru bishobora kuba byaratewe n’imikoreshereze mibi y’ibirungo, amavuta arimo imiti nka ‘steroids’, cyangwa ibikorwa by’ubwiza bitizewe. Iyi nkuru yakongeje kuri internet ku mpamvu zishingiye ku gahato ka ‘standards’ z’ubwiza, bamwe bavuga ko ibibazo bya Gao bituruka ku kwiheba no gushaka kwiyemeza bihoraho.

 

 

AMAHORO YAHUNGABANYE: Israheli Igiye Kongera Kugaba Ibitero Kuri Iran

0

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko Israel “izahita isubiza bikomeye” nyuma y’uko Iran ivuze ko yishe burundu amasezerano y’amahoro yari yatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, anongeraho ko Israel “izakomeza igikorwa gikaze cyo kugaba ibitero kuri Tehran.”

Yagize ati: “Nategetse ingabo za IDF (Israel Defense Forces), ku bufatanye na Minisitiri w’Intebe, gukomeza igikorwa gikaze cyo kugaba ibitero muri Tehran no gukoma mu nkokora intego za leta ndetse n’imitwe y’iterabwoba iri muri Tehran.”

Umuvugizi w’ingabo za Israel yabwiye CNN ko ingabo z’iki gihugu zafashe misile ebyiri zaturutse muri Iran zigamije kugaba ibitero kuri Israel.

Ingabo za Israel zari zatangaje mbere kuri uyu wa Kabiri ko amasezerano y’amahoro na Iran “yatangiriye gushyirwa mu bikorwa muri iki gitondo.”

 

Iran Yarashe Za Missile Muri Israel Nubwo Yari Yemeye Gutanga Agahenge.

0

Nyuma yuko Israel isabye agahenge k’amasaha macye ndetse na Iran ikayemerera, ntibyakozwe ko uko byari byitezwe, biravugwa ko abaturage bane ba Israeli baguye mu bitero bya Missile Iran yagabye kuri Israel muriri joro.

Ibiro by’ubutabazi muri Israeli MDA bivuga ko abantu bane bahise bagwa aho missile zarashwe mu majyepfo y’igihugu. Iki gihugu kandi kivuga ko ibi bisasu byarashwe habura amasaha macye ngo igihe cyemeranyijwe cy’agahenge kigere.

Iran ivuga ko mu kubahiriza agahenge yemeye yahagaritse kurasa kuri Israel mu rukerera ariko Israel yo ikemeza ko babonye intabaza yerekana ko hari missile ziri kuza mu gitondo cya kare.

Aka gahenge gatangajwe hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bibiri Iran na Israel bari kurasana ndetse nyuma y’iminsi ibiri gusa Amerika irashe kuri Iran. Hari amasaha macye kandi Iran nayo yihoreye kuri Amerika ikarasa ku birindiro bya gisirikare muri Qatar na Iraq. Iran ivuga ko nubwo nta masezerano bakoranye na Israel y’agahenge ko ariko Israel nihagarika kuyirasaho nabo badateganya gukomeza kurasa kuri Israel.

Aka gahenge kaje bitunguranye ndetse bamwe batangira gukeka ko Amerika na Israel baba batangiye gutinya Iran bitewe nuko muriyi minsi yose ishize Iran yigaragaje cyane mu bitero bikomeye bya za missile bikaba byarahahamuye abanya Israel nubwo aribo batangije urugamba.

AMAKURU MASHYA: Trump yatangaje agahenge hagati ya Israel na Iran

0

Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko Israel na Iran bemeranyije guhagarika imirwano yose, mu bwumvikane bwiswe “Ceasefire yuzuye kandi idasubirwaho”. Ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kamena 2025, nyuma y’intambara yamaze iminsi 12 hagati y’impande zombi.

Trump yavuze ko amahoro agiye gushyirwa mu bikorwa mu byiciro, aho Iran izahagarika ibikorwa bya gisirikare mbere, hanyuma Israel ikabikurikira nyuma y’amasaha 12. Yashimiye impande zombi ku bw’ubwitonzi bwabo, avuga ko aya ari amahirwe mashya ku karere ko mu Burasirazuba bwo hagati.

Nubwo Israel na Iran ubwazo zitaratangaza ku mugaragaro iby’iyo ceasefire, abasesenguzi bavuga ko igikorwa cyamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi hari icyizere cy’uko ibiganiro by’amahoro birambye bishobora gutangira. Trump yavuze ko iyi ntambwe ari “amasezerano y’amateka ashobora gutuma akarere kava mu mwuka w’intambara kabayemo igihe kirekire.”

Amahoro aramutse ashyizwe mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, byagabanya cyane ihungabana mu karere ndetse n’ingaruka ku bukungu ku isi, by’umwihariko ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli. Ibi binatanga icyizere cy’uko ibintu bishobora gusubira mu buryo, nubwo hakiri impungenge ku kuba impande zombi zizubahiriza ibyo bemeranyijweho.

Iran Yarashe Misile Zigana Ku Kigo Cya Gisirikare Cy’abanyamerika Kiri Muri Qatar. Dore Ibyo Ukwiye Kumenya Kuri Iki Gitero

0

Kuri uyu wa Mbere, Iran yarashe misile nyinshi zigana ku bigo bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Qatar, nyuma y’uko Amerika igabye ibitero ku bikorwa bya nikleyeri bya Iran mu mpera z’icyumweru.

Ingabo za Qatar zishinzwe kurinda ikirere zabashije gufata izo misile inyinshi zitaragwa k’ubutaka, kandi kugeza ubu nta raporo y’abantu bakomerekeye cyangwa bapfuye iratangazwa. Nubwo bimeze bityo, Qatar yamaganye icyo gitero cya Iran ku kigo cya gisirikare cya Al Udeid, igihamya nk’igikorwa cyibasira cyane ubusugire n’ikirere cya Qatar.”

Niba ubonye iyi nkuru ubu, dore andi makuru y’ingenzi tumaze kumenya kuri iki gitero:

Misile zarafashwe: Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika bwatangaje ko ikigo cya Al Udeid cyagabweho igitero hakoreshejwe misile za “ballistic” z’ibirometero bigufi n’ibiciriritse zaturutse muri Iran. Minisiteri y’ingabo ya Qatar yemeje ko misile zose zarashwe zabashije gufatwa neza n’ubwirinzi bw’ikirere cyayo. Amakuru yizewe avuga ko Iran yabanje gutanga ubutumwa bwo kuburira Qatar mbere yo gutangiza igitero, mu rwego rwo kugabanya ibihombo no kugira ngo bigaragare ko hari amahirwe yo gutuza ibintu.

Ibyatangajwe na Iran: Nyuma y’iki gitero, umutwe wa gisirikare wa Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps watangaje ko “nta gikorwa na kimwe kibangamiye ubusugire bw’igihugu, uburenganzira bwacyo cyangwa umutekano wacyo kizigera gisigara kitahawe igisubizo.” Iran yongeyeho ko igishishikajwe no gukomeza umubano mwiza na Qatar, inemeza ko ibitero byagabwe kure cyane y’ahatuwe n’abaturage cyangwa ibikorwa remezo by’ubuzima busanzwe, nk’uko byatangajwe na Sekreteriyati y’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran.

Amerika yari yiteguye kwihimurwa: Ubuyobozi bwa Perezida Trump bwari busanzwe buzi ko Iran ishobora kwihorera nyuma y’uko Amerika igabye ibitero kuri sitasiyo za nikleyeri za Iran. Ifoto yafashwe na satelite ku wa 19 Kamena yerekanye ko indege zose zitari mu bikorwa byo guhungira mu mwanya wihariye zasohowe mu kigo cya Al Udeid mbere y’igitero, bigaragaza ko hari icyizere.

Indege nyinshi zasubijwe inyuma: Indege z’ubucuruzi zigera kuri 26 zari zerekeje i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa i Doha muri Qatar zahawe amabwiriza yo guhindura icyerekezo kubera ifungwa ry’ikirere cy’iyo ntara ku wa Mbere.

Ibi ni bigo bya Gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigiye biri ahantu hatandukanye mu bihugu byo mu Kigobe:

 

 

Wari Uziko Atari Byiza Gusoma Umuntu Wapfuye Nubwo Hari Ababikora? Dore Ingaruka.

Abantu bagira akababaro mu buryo butandukanye, sibyo gusa abantu basezera ababo nabwo muburyo butandukanye ariko hari ababikora mu buryo buteye inkeke, nkabo ubona basoma umurambo biturutse ku rukundo bakundaga nyakwigendera, ariko se waba uzi ingaruka mbi ku buzima zaba zirimo hano?

Umuhanga mu by’ubuzima dogiteri Viktor Ivanovik wo muri Moldavia yagaragaje ko ibi birimo ingaruka nyinshi ndetse abantu bakwiye kubihagarika.

Yagize ati: “nyuma y’amasaha icyenda (9) umuntu apfuye burya umubiri we utangira kwangirika ndetse na za microbe zigatangira gukwirakwira ahantu hose, aha ni naho uzumva hatangiye kuza umwuka utari mwiza. Hano rero uretse no kuba umwuka utari mwiza ushobora gutuma utamererwa neza mu mubiri ariko na microbe burya nawe zitangira kukwinjiramo”

Bamwe usanga basoma ba nyakwigendera nko ku kiganza, ku gahanga ndetse bakaba bagiye basubiza uwo mugabo ko bidashoboka ko watakaza nk’umubyeyi wawe ngo ureke kumusoma umusezera, hari abavuga yakwemera akandura izo ndwara cyangwa agakuramo ibyo byago ariko ntareke umuntu agenda atamusezeye uko abyifuza.