spot_img

Uruhu rw’Isura rwarangiritse kubera kumara imyaka 22 adakuraho maquillage

- Advertisement -

Umugore w’imyaka 37 ukomoka mu mujyi wa Jilin, mu majyaruguru y’u Bushinwa, ari kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka 22 atarigera akuraho maquillage mu buryo bukwiye. Ibi byamuteye uburwayi bukomeye bw’uruhu bwatumye isura ye ibyimba bikabije, irashya, ndetse ihinduka umutuku ku buryo bamwe bayigereranyije n’imana y’Abashinwa yitwa Guan Gong, izwi cyane ku isura y’umutuku.

- Advertisement -

Uyu mugore, uzwi ku izina rya Madamu Gao, yavuze ko yakuze akunda cyane ibirungo byo kwisiga ariko ko yabonaga ko kubikuraho buri joro ari ugutakaza igihe. Ati “Nibwiraga ko naba ndi guta igihe mbikuraho nijoro, kandi ejo nzongera kubisiga?” ni mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Gao yahisemo kwiyambaza ‘skin booster’ muri clinique y’ubwiza aho yari yizeye ubuvuzi, nyamara ibintu birushaho kumera nabi. Uruhu rwe rwarakomeye, ruratukura kandi ntirukibasha kwihanganira ikintu na kimwe, kugeza ubwo atagishoboye no gusohoka mu rugo kubera isura ye yangiritse.

Abaganga n’inzobere mu buvuzi bw’uruhu batangaje ko ibibazo by’uru nkuru bishobora kuba byaratewe n’imikoreshereze mibi y’ibirungo, amavuta arimo imiti nka ‘steroids’, cyangwa ibikorwa by’ubwiza bitizewe. Iyi nkuru yakongeje kuri internet ku mpamvu zishingiye ku gahato ka ‘standards’ z’ubwiza, bamwe bavuga ko ibibazo bya Gao bituruka ku kwiheba no gushaka kwiyemeza bihoraho.

 

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles