spot_img

Aha hantu habarizwa indege zirenga 4000, Menya byinshi ku kimoteri bajugunyamo indege zitagikoreshwa. Mu mafoto meza irebere nawe

- Advertisement -

Ni kenshi tubona byinshi by’ikoranabuhanga tugatangarira ubuhanga bikoranye ndetse n’akazi bikora, ariko burya si kenshi dutekereza ko bisaza ndetse bikajugunywa. Uramutse warinjiye cyangwa waragenze mu ndege ukabona ukuntu iteye amabengeza yaba imbere cyangwa inyuma, uhita wumva utangajwe nukuntu icyo cyuma kinini cyane gipima za toni kibasha kogoga ikirere, ariko nibacye bibaza ngo ese iyi ndege imaze ingahe, isigaje ingahe.

Mu bihugu bikennye mu myaka yashize wasangaga higanje impanuka nyinshi z’indege ariko ugasanga henshi ziterwa n’ugusaza kwizo ndege, ibi byaturukaga akenshi ku kuba zaragurwaga zishaje zikagurwa macye ndetse ugasanga aho zivuye zitakemerewe gukoreshwa. Indege zishaje rero zose siko zigurishwa mu bihugu bikennye ahubwo mubihugu byateye imbere barazishyingura.

- Advertisement -

Aha tugiye kuvuga ni mumujyi wa Arizona muri leta zunze ubumwe za America mu kigo cyitwa Davis-Monthan Air-Force base, iki kigo kibarizwamo indege ibihumbi 3280, ibyogajuru birenga 13 ndetse n’ibindi bimashini binini cyane, ibi bikoresho umuntu yakwita ko bihambye hano byinshi muribyo nibya gisirikare.

Davis-Monthan air force base, cyaciye agahigo ka mbere ku isi, nk’ikigo kinini cyane kuruta ibindi gishyingurwamo indege zitagikoreshwa. Iki kigo kizwiho kuba kijugunywamo ibikoresho byose bya gisirikare bitagikoreshwa birimo indege nini, intoya, kajugujugu, ndetse n’ibyogajuru, nta modoka ishobora kuzanwa hano. Ibi bikoresho nibikoreshwa ninzego zose za gisirikare zirimo ingabo zo mu kirere, izo mumazi, izirinda umukuru w’igihugu, izirinda inkombe, ndetse nibikoresho byo mu kigo cy’ubushakashatsi cya NASA.

- Advertisement -

Aha ni ahantu hakaze cyane kuko hakorera abakozi barenga 500, akazi kabo ni ugutungunganya indege zikiri nzima zikaba zasubizwa mukazi cyangwa zikagurishwa, gufata indege zimwe za gisiriikare zigahindurwa iza gisiviri ndetse nakandi kazi kajyanye no gutunganya ibi bikoresho byajugunywe aha birenga 4000.

Bigenda bite iyo indege igejejwe muriki kigo?
indege ikimara kwinjira babanza gusuzuma impapuro zayo zerekana ibyo yakoraga ndetse n’amasuzuma y’ubuzima bayikoreye mu myaka iba yarabanje. Nyuma ya hano bahita bayikuraho intwaro zose ziyiriho yaba ibisasu ndetse n’imbunda, sibyo gusa kuko bayikuramo intebe, ndetse nibindi bikoresho byose bishobora kuba bibitse amabanga y’igihugu. Hakurikiraho kuyoza neza ndetse mu gihe cy’amasaha menshi kugira ngo bayikureho ibintu byose byazatuma itora umugese mugihe gisigaye izaba iri aho. Nyuma ya hano indege bahita bayikuramo amavuta yose ndetse mukigega cyayo bakogeshamo ubundi bwoko bw’amavuta kuburyo itazigera itora umugese, nyuma yaho bayitera imiti iyirinda ivumbi, ubushyuhe bukabije, ndetse n’imirasire yizuba.

Nyuma yibyo indege bahita bayijyana mu mwanya yateganyirijwe kuruhukiramo. Ubusanzwe ubu bubiko bw’indege zashaje abantu babuzi nka “Boneyard” cyangwa “Graveyard” ubu bubiko buba bugenewe indege zakuwe mukazi kugira ngo zimwe zisanwe, cyangwa zikurweho ibyuma byo gukoresha ahandi no kugurisha. Ibisigaye nyuma ya hano bihita biba umwanda ndetse biguma aho imyaka yose isigaye. Mwene iki kimoteri cy’indege usanga akenshi gishyirwa ahantu mu butayu, ibi nukuberako imiterere y’ubutayu ituma icyuma kidatora umugese vuba ndetse n’ubutayu ubwabwo bukaba bworohereza kubika ibyuma kuko budasaba kubanza gutunganya ikibuga bitewe nuko ari ahantu haba hasanzwe hakomeye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles