Uyu mukobwa rero udasanzwe yavuze ko atazigera yongera kwikoza urwembe ngo ariyogosha ku mubiri we, uyu avuga ko ubu bwoya ngo abona bumugira mwiza cyane bityo akaba adashobora gukora ikosa ryo kwiyogosha.
Uyu mukobwa witwa Esther Callixte Bea w’imyaka 26, yavuze ko umunsi umwe ngo yari agiye kwiyahura biturutse ku kuba yarazanaga ubwoya bwinshi ku mubiri akumva bimuteye ipfunwe. Gusa nyuma y’imyaka myinshi ari mu gahinda, uyu mukobwa yavuze ko ubu yiyemeje kuba mushya, amaguru ye, mu gatuza ke ndetse no mu kwaha kwe, haba huzuye ibyoya byinshi cyane.
Callixte Bea ukomoka Montreal muri Canada, avuga ko nta busobanuro bwa gihanga afite ku bwoya bwe buri ku mubiri wose ariko ahamya ko ariyo kamere ye nyine. Yagize ati: “mu minsi ishize nibwo naje kumenya ko abagore bose bakomoka mu muryango wange bagizwe n’ubwoba ku mibiri yabo.
Ubusanzwe nkomoka mu muryango waba We muri Cote d’Ivoire, naje kumenya ko abagore bo kwa nyogokuruza bari bafite ubwoya bwinshi cyane kandi byafatwaga nk’ubwiza”
“byamfashe igihe kinini kugira ngo niyakire ndetse nakire n’imiterere y’umubiri wange. Natangiye kumva ndambiwe ubuzima bwange ndetse nkumva sintekanye ndetse mfite n’isoni. Nari ndambiwe kubaho mfite umutwaro ku mutima wange wo guhisha umubiri wange ngo batabona ubwoya bwange, kuva ndi umwangavu nashatse kwiyahura. Kwiyogosha kandi byanteraga ububabare bwinshi bityo ngahora numva nihebye, muri macye byari umutwaro kuruta uko byari ukumfasha”
Ubusanzwe usanga igice kinini cy’abantu ku isi badashobora kumara iminsi ibiri batiyogoshe ku mubiri wabo, yaba mu mutwe cyangwa nahandi, gusa hari nabandi bavuga ko badakunda kwiyogosha kuko bumva bibabangamiye cyane bityo bagahitamo kugumana ubwoya bwabo.