spot_img

Byaturutse kuki kugira ngo amadini menshi aziririze inzoga, Ariko ugasanga atitaye cyane ku bindi byaha bikomeye kurushaho?

- Advertisement -

Ushatse kumenya byinshi kuriyi ngingo wabanza ukibaza ngo ese ubundi kunywa inzoga ni icyaha? Ubusanzwe cyane cyane mu gitabo cya Bibiliya ari nacyo amadini ya gikristu agenderaho nta hantu na hamwe havuga ko kunywa inzoga ari icyaha, ahubwo akenshi usanga bavuga ko kubona ibyo kunywa yaba ibisembuye cyangwa ibidasembuye ari umugisha uba wahawe n’Imana.

Uretse Bibiliya kandi ukajya no mu mategeko icumi yahawe Musa (Mose) naho nta nahamwe hagaragara ko kunywa inzoga bigize icyaha mu maso y’Imana. Icyakora abantu bagirwa inama yo kunywa ariko bakirinda gusinda kuko iyo wageze ku cyiciro cyo gusinda uba wamaze gutakaza imitekerereze ndetse n’imigirire ya kimuntu. Mu idini ya Islam kunywa inzoga naho ntibyemewe, mu gitabo cya Korowani (Quran) abayoboke biyo dini bagenderaho hari imirongo imwe nimwe yerekana ko inzoga ari ikizira ari uburozi ndetse ari imigenzereze ya shitani, bityo inzoga igahita iba ‘Haram’ ikizira ndetse abayoboke babo bagakangurirwa kwirinda kunywa inzoga nibisa nayo.

- Advertisement -

None amadini cyane cyane aya gikristu yibanda ku kubuza inzoga yo abikura he?

Iyo urebye mu mirongo inyuranye ya Bibiliya nko muri Luka 7:34, Yohani 2:1-11, Luka 22:14-20, ni imirongo igaragaza neza ko kunywa inzoga bitagize icyaha mu maso y’Imana, ibi nukubera ko mu minsi ikomeyenka Pasika ndetse na Yezu/Yesu yajyaga yitabira wasangaga bakoresha ibinyobwa bisembuye, icyakora nta na hamwe hagaragara ko Yesu yigeze asinda ariko nawe ubwe yakoreshaga ibinyobwa bisembuye cyane ubwe mu bukwe bw’I Kana yahinduye amazi divayi kugira ngo abari aho babashe kunywa bose.

- Advertisement -

Imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya kandi igaragaza ko kunywa inzoga murugero atari umuco mwiza gusa ahubwo ari n’umugisha uturuka ku mana, turebye nko muri Zaburi 104: 14-15 bavuga bati: “Umeza ubwatsi bw’amatungo , n’imyaka muntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga, 15maze na divayi ihimbaza umutima wa mwene muntu kimwe n’amavuta amukesha uruhanga, n’umugati uramira imbaraga ze

Uyu murongo uba muri Bibiliya zose bivuze ngo buri dini rya gikristu ryemera Bibiliya kandi rikemera nibyo yigisha. None niba aya madini azi neza ko kunywa inzoga atari icyaha byaturutse kuki kugira ngo kutanywa inzoga bibe urufunguzo rukwinjiza mu gakiza mu madini menshi ariho ubu?

Icyakora Bibiliya ubwayo ibuza buri muntu wese ubusinzi kuko inavuga ko abasinzi batazaragwa ijuru, Bibiliya kandi isobanura neza ko abasinzi badashobora gukandagira ahera, kubera ko ari ah’abantu bafite ubwenge buboneye, niyo mpamvu abafite inshingano zo kwigisha abantu ijambo ry’Imana babuzwa kubatwa cyane na divayi nkuko biboneka muri 1Timote 3:2-3,8, ndetse no mu Migani 31:4-5. Umuhanuzi izayi kandi nawe avuga ko Imana izaciraho iteka abasinzi ndetse nabo bose babaswe na divayi nkuko tubisanga muri izayi 5:11, 22.

Muri rusange rero birakwiye ko niba unywa ukwiye kubanza gutekereza kabiri ukamenya urugero rwiza udakwiye kurenza kuburyo byatuma witwa umusinzi. Ariko rero nawe utanywa ntukwiye guciraho umuntu urubanza ngo wibwireko kuba anywa inzoga wowe utazinywa bisobanuye ko ukijijwe. Ahubwo ku mpande zose hakwiye kubaho kwigishanya mu bwubahane ndetse buri wese akiga kubaha amahitamo y’imyemerere yundi muntu.

Icyakora kandi nubwo inzoga ari kimwe mu bizira mu madini amwe n’amwe, hari nandi madini anyuranye usanga inzoga ifite umwanya ukomeye mu mihango y’idini.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles