spot_img

Rayon Sports byarushijeho kuyorohera, APR bikomeza kuyibana umusozi muremure. Menya byinshi kuri tombola ya CAF

- Advertisement -

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2023 nibwo amakipe yo mu Rwanda yari ategereje kumenya amakipe bari butombore mu mikino ya CAF champions League na CAF Confederation cup. Mu gihe tombola yari itaraba habanje gusohoka amakuru yatunguye benshi ku ikipe ya Rayon Sports ariko anashimisha cyane abafana biyi kipe.

Iyo nkuru yaturutse muri CAF yavugaga ko Rayon Sports hamwe nizindi kipe 11 zose hamwe zikaba 12 zitazakina imikino ibanza y’amajonjora ibanza mu mikino ya confederation cup, aha bikaba ari mu rwego rwo kuziha icyubahiro biturutse ku myitwarire myiza zagize muriri rushanwa hagati ya 2017 na 2018. Ibyo rero byahise bivuga ko Rayon Sports itari ikiri ku rutonde rw’izitegereje gutombora kuko yo izatangira gukina mu mukino uzakurikira mu ijonjora rya kabiri.

- Advertisement -

Tombola rero yaje gushyira iraba maze biza kumenyekana ko Rayon ubwo izaba itangiye gukina izahura n’ikipe izarokoka hagati ya Kakamega Homeboys yo muri Kenya na Al Hilal yo muri Libya. Rayon Sports niramuka itsinze hano izahita ijya mu matsinda ya Confederation Cup, bisobanuye ko isabwa gutsinda umukino umwe gusa.

Ku rundi ruhande ariko indi kipe yo mu Rwanda ariyo APR FC izasohokera u Rwanda kuri Champions League yo yakomeje gutegereza tombola kuko ku rugendo rwayo nta cyahindutse. Muri tombola ikipe ya APR FC byarangiye itomboye ikipe ya Gaadiidka yo muri Somalia, gusa aha ni mu mukino wa mbere kuko ikipe izarokoka hano izahita ihura na Pyramids SC yo mu Misiri, maze itsinze ikabona kujya mu matsinda ya Champions League.

- Advertisement -

Imikino ya CAF izatangira mu kwezi kwa Munani ku itariki ya 18 aho APR FC izatangirira muri Somalia umukino wo kwishyura ukazabera mu Rwanda. Mu gihe Rayon Sports yo izaba yicaye itegereje uzarokoka bagahura.

Ese wowe ubona amakipe yo mu Rwanda azitwara gute muriyi mikino?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles