spot_img

AFRICA: Ibihugu bibiri bigiye kwihuza bibe igihugu kimwe

- Advertisement -

Ubwo minisitiri w’intebe wa Burkina Faso yasuraga igihugu cya Mali baturanye yatanze igitekerezo cyuko ibi bihugu byakwihuriza hamwe bikaba igihugu kimwe (federation) ibi ngo bikazabafasha kuzamura igihagararo cy’ubukungu bw’ibi bihugu butari hejuru cyane.

Ibi bihugu uko ari bibiri bihuriye ku ngingo nyinshi zirimo kuba byombi bihanganye n’ibyihebe byaba Jihadistes ndetse byose bikaba biyoborwa n’abakuru b’ibihugu bafashe ubutegetsi ku ngufu kuko babanje guhirika abayoboraga ibi bihugu, sibyo gusa kuko ibi bihugu biherutse no kwitandukanya n’Ubufaransa bwahoze bubikolonije byombi.

- Advertisement -

Apollinaire Kyelem de Tambela minisitiri w’intebe wa Burkina Faso ati: “twakwihuza tugakora igihugu kimwe kuburyo dufashanya mu mpande zose kandi ibyo bigakorwa hubahirijwe uburenganzira n’icyubahiro bya buri ruhande. Uyu mugabo avuga ko ibi bihugu uko ari bibiri kandi byombi bihuriye ku kuba bitunze imitungo inyuranye irimo ipamba ryinshi, ubworozi bwo kurwego rwo hejuru ndetse n’amabuye ya zahabu. Avuga ko mu gihe buri gihugu kizakomeza gukora cyonyine iyi mitungo ntacyo izabamarira kuko ijambo bafite ku isoko mpuzamahanga ritakumvikana byoroshye.

- Advertisement -

Ariko ashimangira ko mu gihe bakwihuza bakaba igihugu kimwe, bahuza umusaruro kuburyo bagurishiriza hamwe ndetse n’ijwi ryabo rikagira imbaraga. Si ubwa mbere ibihugu byo mu burengerazuba bwa Africa byashatse gukora federation ariko nta narimwe byakunze. Ibi bihugu uko ari bibiri byombi nta na kimwe gikora ku Nyanja, bibarirwa kandi ku rutonde rw’ibikennye ku isi ndetse ntabwo byigeze bigira amahoro asesuye kuva byabona ubwigenge muri za 60.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles