spot_img

DRC: Abagera kuri batatu baguye mu bikorwa by’ubusahuzi

- Advertisement -

Muri repubulika ya demokarasi ya Congo abaturage batatu bapfiriye mu gitero cyibasiye umurongo w’imodoka z’ingabo za MONUSCO, byabereye ahitwa Munigi ni nko muri kilometero 7 uvuye mu mujyi wa Goma mu majyaruguru yawo.

MONUSCO yo ivuga ko abaturage bafunze umuhanda imodoka zabo zari ziri kunyuramo zivuye kiwanja, maze batambikamo amabuye manini cyane, zikihagera batangiye kuzitwika dore ko enye murizo zakongotse. Si ugutwika gusa kuko abaturage bahise bigabiza ibintu byari biri murizo modoka maze batangira kubisahura, ari nako ingabo za MONUSCO zigerageza kubirinda, uko gutana mu mitwe kwatumye izo ngabo zirasa amasasu ya nyayo maze abagera kuri batatu bahasiga ubuzima.

- Advertisement -

Monusco ivuga ko izo modoka zari zivuye gushyira ubufasha abavuye mu byabo ndetse zikaba zari zigarutse I Goma, muri aka gace kandi twabibutsa ko hamaze iminsi haba imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Africa y’uburasirazuba zitwa EACRF ndetse niza ONU zitwa MONUSCO, bashinja izi ngabo kunanirwa kugarura amahoro kandi aricyo cyabazanye. Goma hamaze iminsi haba imyigaragambyo ariko ivanze no gusenya ndetse no gusahura aho umutwe wa M23 ushimangira ko ibi bikorwa byibasiye gusa ibikorwa by’abatutsi b’abanye-Congo.

- Advertisement -

Ese waba uri Goma cyangwa hafi yaho ngo udusangize uko byifashe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles