spot_img

Bitunguranye umugabo yaguze bank yari yaramwimye inguzanyo.

- Advertisement -

Uyu mugabo witwa Adam Deering w’imyaka 39, kuri ubu ni umushoramari ukomeye hari bank yigeze kumwima inguzanyo imuziza ko yari akiri mutoya ndetse nta n’uburambe yari afite mu ishoramari, uyu ntiyigeze acika intege ahubwo nyuma y’imyaka 17 ibyo bibaye yaje kwihorera kuri ya bank ndetse nawe aza kuyiseka cyane, ibi yabikoze ubwo yahindukiraga akagura inzu iyo bank yakoreragamo ndetse nibiyigize byose yaba imbere n’inyuma.

Muri 2002 Adam Deering nibwo yagiye kwaka inguzanyo y’ibihumbi 10,000 by’ama pound (ubu angana na miliyoni zirenga 12RWF) uyu yashakaga gushinga ikigo gifasha abantu gucunga neza imyenda (amadeni) nubwo yimwe inguzanyo ariko ntiyahagaze yaje gushinga icyo kigo ndetse aza kukigurisha miliyoni eshanu z’amapawundi muri 2014. Uyu yakomeje gukora ijoro n’amanywa ubutaruhuka ndetse aza kugira amahirwe ishoramari riramuhira aho yaje kugira amafaranga afatika.

- Advertisement -

Amaze gutuza ntakindi yakoze uretse gusubira hahandi ya bank yakoreraga ubundi agahita agura ya nzu yose ndetse n’ibiyizengurutse, yishyuye akayabo k’ibihumbi 450 by’amapawundi (miliyoni zirenga 500 rwf). Adam ati: “mu buzima bwange bwose nahoze nizera ko iyo umuntu ashyizeho umuhate ibintu byose biba bishoboka. Ku myaka 21 nasezeye kukazi narimfite ko gucururiza abandi kuko narimfite indoto zo gushinga ikigo gikomeye kinafite amafaranga menshi, icyari kigoye cya mbere nuko nta n’igiceri narimfite kitwa icyange”

- Advertisement -

Ati: “iyi bank nayishyiriye umushinga wange wari ukoze neza cyane nishakira inguzanyo, gusa uwari umucungamari wayo yanteye utwatsi maze sinabasha guhabwa ibihumbi 10 nashakaga, nkimara kuhagera numvaga nataye umutwe maze ndicara ntegereje ko dosiye yange ayinyuzamo amaso, naje kubabazwa cyane nuko uwo mugore yavuze ko nkiri muto ndetse nta bunararibonye ndagira mu ishoramari, bityo ngo ntiyagombaga kwishyira mukaga kuri njyewe. Bakimara kunyima amafaranga nasubiye inyuma, namaze amezi ane nkonje cyane kuko ntagiraga naho nkorera, gusa ibyo byose sinacitse intege ahubwo nakomeje kurwana ku mushinga wange kugeza bikunze”

Nyuma yo kugura iyi nzu avuga ko agiye kuyihindura ndetse agahindura n’ibyakorerwagamo, bivuze ko niyi bank azahita ayirukana.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles