spot_img

Irebere zimwe mu mfungwa zitinyitse na za leta zirabatinya cyane.

- Advertisement -

Iyi si dutuye usanga ari ahantu habi cyane aho usanga hari abantu badashaka kubana n’abandi amahoro. Usanga umuntu yica abantu umunsi kuwundi akangiza iby’abandi, kuburyo ahinduka ikibazo ku bandi. Icyakora hari igihe amategeko abafata mu biganza maze akajya kubaryoza ibyo bakoze. Muri gereza ubusanzwe aba ari ahantu hatinyitse ahanini icyakujyanyeyo ndetse n’imiterere n’imibereho yaho ituma haba ahantu habi, icyakora hari abagerayo ahubwo gereza zikaba arizo zibatinya.

Kuriyi nshuro rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mfungwa zitinyitse ku isi ndetse n’impamvu yabyo:

- Advertisement -
1. Eyeball Man

Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Jason Barnum, yakatiwe gufungwa imyaka 22 muri gereza ahamijwe icyaha cyo kwica arashe umupolisi mu mujyi wa Alaska muri America. Icyo gihe byemejwe ko yakoze icyi cyaha yanyweye ibiyobyabwenge bikaze bya heroine byari byaramugize imbata. No kumureba uyu aratinyitse cyane ahanini bitewe n’ibintu yishushanyijeho umubiri wose, kugeza no mu mboni y’ijisho niyo mpamvu yiswe “eyeball man”

2. Red Ripper

Yitwa Andrei Romanovich yamenyekanye cyane kubera ukuntu yari umwicanyi ruharwa (serial Killer) akaba akomoka mu burusiya. Yahimbwe butcher of Rostov (umubazi wa Rostov) uyu uretse kwica abantu, bivugwa ko yasambanyije ku ngufu abagore bagera kuri 52 ndetse bamwe yarangiza akabakata imyanya yabo y’ibanga. Uyu bivugwa ko ashobora kuba yarishe abantu 56 (ni benshi cyane ku muntu utari mu ntambara) ndetse akaba arumwe mu mfungwa zikaze ku isi.

- Advertisement -
3. Aileen Wuornos

Uyu we ni umugore, uyu bavuga ko arenze no kuba inyamaswa kuko uyu yafunzwe ahamijwe no kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abagabo bagera kuri barindwi hagati ya 1989 na 1990. Uyu burigihe yahoraga ashinja buri mugabo bakundanye ko yamufashe kungufu bityo agahita anamurasa nuko yahitanye abagera kuri barindwi. Uyu yaje gufatwa arafungwa ndetse aza gukatirwa igihano cy’urupfu cyaje no gushyirwa mu bikorwa hifashishijwe urushinge.

4. John Wayne Gacy

Uyu mugabo waje no gukinwaho filimi yasohotse muri 2017 ubusanzwe yatangiye akora imikino yo gushimisha abana ku muhanda ariko amafaranga avuyemo akayafashisha abababaye. Uyu nubwo abana bamukundaga cyane, ariko inyuma y’imyenda yambaraga ashimisha abana yabaga arimo undi mugabo mubi cyane w’umunyabyaha. Kugira ngo wumve icyatumye aba umuntu utinyitse nuko wamenyako yahamijwe ibyaha byo gufata kungufu ndetse no gukorera abantu iyicarubozo, uyu yahamwe nicyaha cyo kwica abantu 33 biganjemo abana ndetse n’abasore bakiri bato hagati ya 1972 na 1978, yakatiwe igihano cy’urupfu ndetse yicishwa urushinge mu 1994.

5. Rodney Alcala

Uyu mugabo yari mubi cyane kuko yakundaga cyane cyane abagore yabanje no kubatereta cyane kuburyo bamwiyumvamo ndetse bakamukunda. Uyu iyo umugore yamaraga kumukunda cyane yahitaga amwica nkaho bidahagije yamara kumwica akamufotora ndetse n’amafoto akayashyira hanze. Yafashwe amaze kwica abagore bakabakaba 130 ndetse aza gukatirwa igihano cy’urupfu mu 1980.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles