spot_img

DR CONGO Yateye utwatsi amasezerano ya Bujumbura, yongera gushimangira ko itazaganira na M23.

- Advertisement -

Umuvugizi wa leta congo Patrick Muyaya yatangaje ko batazigera baganira n’umutwe wa M23 mu gihe itarakurikiza ibyo yasabwe mu masezerano ya Luanda. Yakomeje kandi abwira abanyamakuru ko mu nama yabereye I Bujumbura mu cyumweru gishize nta nyandiko iyariyo yose perezida wa Congo yigeze asinya, ko bo icyo bemera gusa ari amasezerano ya Luanda.

Ibi abivuze mu gihe benshi bari biteze ko iyi nama yabereye Bujumbura mu Burundi igahuza abakuru b’ibihugu byose bya EAC hari imyanzuro mishya yaba yaratanze. Kuri uyu wa mbere twasoje ibintu byongeye gusubira irudubi kuko imirwano ikaze yongeye gukomeza hagati ya M23 na leta ya Congo muri kilometero 25 muburengerazuba bwa Goma. Ni mugihe I Goma rwa gati hari hari kuba imyigaragambyo ikaze yamagana ingabo za EAC bazishinja ko zitari guhangana na M23 kandi aricyo cyabazanye.

- Advertisement -

Iyi myigaragambyo yabayemo ubusahuzi bukomeye yasize hari abapfuye bari muribyo bikorwa byibasiye cyane ubucuruzi nibindi bikorwa by’abavuga ikinyarwanda. Ubwo Muyaya yabazwaga niba hari icyizere bafitiye ingabo za EAC yavuze ko atakwemeza niba gihari cyangwa nta gihari ati: “baje bafite inshingano yo gutera (bakarwana) nanubu ntibarabikora, uburakari bw’abatuye Goma bufite ishingiro rero”

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles