Burya ushobora kwicara ukavuga uti igihe maze ku isi ntacyo ntarabona, ariko burya imyaka yose waba ufite byanze bikunze haba hari byinshi utazi uba ukeneye kumenya.
Umuhanga witwaga Albert Einstein niwe wigeze kuvuga ko ati: “hari ibintu muri ubu buzima burya bitagira iherezo. ‘isanzure ndetse n’ubucucu bw’ikiremwamuntu’”. Ibi mbihereye ku kuba umunsi kuwundi ku isi haba ibintu ukaba wakwibaza niba ababikoze batekereje cyangwa se babikora batatekereje.
Icyakora bwinshi mu bucucu abantu bakora banza bukorerwa muri Africa, ugasanga umuntu arapfuye bakamuhambana ibikoresho yakundaga cyangwa imitungo ihenze yari afite ngo ajye kwishimisha mubuzima bukurikira, nyamara ugasanga iyo mitungo bamushyize iruhande mu mva yakagombye gufasha benshi ku isi bagifite umwuka w’abazima.
Ibi turabihera ku kuba muriyi nkuru tugiye kubereka bamwe mu bakire bagiye bahambanwa imitungo ihenze cyane cyangwa se bakabasegura amafranga menshi cyane.
Umukire umwe muri Uganda bamuhambanye arenga miiyoni 200 z’amashilingi, aya arenga miliyoni 55 z’amanyarwanda, ngo byari ukugira ngo bashimishe imana zabo ntizizamufate nabi aho agiye.
Undi mugabo muri Nigeria bamuhambanye imodoka nshya yo mubwoko bwa BMW, ubusanzwe usanga zigonderwa na bacye.
Sibyo gusa kuko mu mafoto hasi muraza kubona ko hari nabandi bahambanywe imodoka zikomeye zirimo nka Hummer na Mercedes Benz.
Ese wowe wemera ko umuntu akwiye guhambanwa imwe mumitungo ye ihenze cyane?