spot_img

Aba bantu bagaragaye bagaburira umujura bafashe ngo bamukubite afite akabaraga. Batangaje benshi.

- Advertisement -

Ubundi usanga mu bihugu bimwe na bimwe kwihanira bitemewe, nko mu Rwanda ufashe umujura ugomba kumujyana ku buyobozi buri hafi agakurikiranwa. Icyakora hari n’ahandi ibyo bidakora iyo bagufashe wiba bashobora kugukubita kugeza upfuye.

Ni nako byagenze mu gace kamwe kitwa Takoradi muri Ghana aho abantu benshi biganjemo urubyiruko bagaragaye bari guha umujura icyo kunywa kugira ngo agarure akabaraga bongere bamukubite mubyo umuntu yakwica igice cya kabiri. Bivugwa ko aba banywesheje uyu wacyekwagaho ubujura akanyobwa kagarura imbaraga (energy drink) ubwo babonaga inkoni za mbere zimurembeje.

- Advertisement -

Uyu wakekwagaho ubujura bivugwa ko yafatiwe mu cyuho, maze abasore bo mu gace aho kumugeza ku nzego zibishinzwe baramuhana koko, aba babonye umuhungu atangiye kuraba kubera inkoni, bamushakiye ako kunywa ngo agarure akabaraga maze bongere bamukubite bundi bushya. Mu ifoto itangaje cyane yagaragaye ku mbuga zinyuranye za internet, igaragaza uwo mujura azengurutswe n’abantu benshi bamwe bamufashe ntakintu yambaye hejuru abandi bari kumunywesha.

Hari ibihugu usanga kwiba ari ikizira kuburyo ufashwe wiba igihano uba ukizi, ibihugu bimwe nka Uganda na Kenya iyo ugize ibyago ugafatirwa mu cyuho, baragukubita kugeza upfuye cyangwa se bakagutwika ako kanya kandi ntihagire nubaza uko bimeze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles