spot_img

Hashize imyaka 4 apfuye, nanubu urupfu rwe ruracyari amayobera. Abarundi uyu munsi bibutse urupfu rwa Perezida Nkurunziza

- Advertisement -

Ibiro bya perezida w’u Burundi byatangaje ko umuryango wa Prezida Evariste Ndayishimiye n’umufasha we n’abandi bategetsi bakuru bitabiriye igikorwa cyo kwibuka urupfu rw’uwari perezida Pierre Nkurunziza yahawe icyubahiro cyo kuba “imboneza yamaho”, uyu munsi hashize imyaka ine apfuye.

Icyo gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mva ya Nkurunziza iri i Gitega.
Yapfuye kw’ itariki nk’iyi ya 08 Kamena mu 2020. Muri icyo gikorwa hari kandi umupfakazi we Denise Nkurunziza n’abana be.

- Advertisement -

Nkurunziza yatabarutse bitunguranye mu bitaro biherereye mu ntara ya Karusi. Leta yasohoye itangazo bukeye rimenyesha urupfu rwe, rivuga ko yahitanywe n’indwara yatumye umutima uhagarara

Kugeza ubu ariko icyateye urupfu rwe ntikivugwaho rumwe. Hari abavuga izindi mpamvu zitandukanye zaba zarateye urupfu rwiwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles