Niba ujya utega indege burya ujye umenya ko buri gihe uyinjiyemo igahaguruka igafata ikirere, ubuzima bwawe uba waburagije utwaye iyo ndege twe tuzi nka pilote. Ibi kandi ujye ubikora wibuka ko impanuka nyinshi z’indege zibaho burya ntabwo zituruka ku mikorere mibi y’indege ahubwo zituruka ku dukosa duto tuba twakozwe n’abakozi bo mu ndege cyane abayitwaye.
Rimwe murayo makosa ntakunda kubaho cyane ariko ryarabaye mu mwaka wa 1994 ubwo indege imwe yavaga Moscou mu Burusiya, yerekeza muri Hong Kong, ubwo umu pilote witwa Yaroslav Kudrinsky yatumiraga abana be bakaza imbere aba abapilote bicara (cockpit) maze abana bagatangira gukina na bimwe mu bice biyobora indege undi yigaramiye. Iyo ndege yakoze impanuka kuwa 23 Werurwe 1994 mu gice gikonja cyane cya Siberia, maze abantu bose bari bayirimo 75 bahita bahaburira ubuzima. Ibyuma bifata amashusho n’ibindi byose byabereye kwa pilote nibyo byaje kugaragaza ko uwo mugabo yinjije abana be babiri bato umwe w’imyaka 12 nundi w’imyaka 15 maze bagatangira gukina n’indege.
Abana bana barinjiye maze bemererwa kwicara mu ntebe yusanzwe atwara indege mu gihe se wabo bana yarari kuruhuka agasiga indege iri muburyo bwo kwitwara (autopilot), ariko abo bana baraje bangiza ibintu byose ya gahunda yo kwitwara bayikuramo. Abasanzwe batwara indege bakangutse igitaraganya ngo basubize ibintu ku murongo ariko basanga bakererewe birangira indege ihubutse irashwanyuka.