spot_img

Zelenskiy usa nuwatakaje ikizere avuga ko bashobora kurwana Amerika idahari. Icyo ashaka we ngo ni ugutsinda Uburusiya niyo yaba wenyine.

- Advertisement -

Ukraine izahagarara kurwana igihe gusa izaba yamaze kwigarurira uduce twayo twajyanywe n’Uburusiya. Aya ni amagambo yatangajwe na Volodymyr zelenskiy, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri iki cyumweru turi gusoza.

Ibi zelenskiy yabivuze ubwo yari abajijwe imipangu ya Ukraine mu gihe Amerika yaba ihagaritse inkunga ya gisirikare yayigeneraga. Perezida Zelenskiy avuga ko Ukraine izakomeza guhangana na Uburusiya kugeza bisubije uduce nanubu bagifata nk’utwabo twajyanywe n’Uburusiya. Icyakora anashimangira ko mu gihe Amerika yaba ihagaritse iyi nkunga, bizagira ingaruka zikomeye ku mirwanire ya Ukraine mu ntambara n’Uburusiya.

- Advertisement -

Gusa akomeza avuga ko nubwo Amerika yahagarika kubatera iyi nkunga, bitazahagarika Ukraine kwirwanaho mu buryo bwose, bamubajije mu gihe mu mwaka utaha muri Amerika hari amatora ashobora gusiga perezida uriho ubu adakomeza kuyobora ndetse hakaba hari inpungenge ko Donald Trump utarigeze ashyigikira iyi ntambara ashobora kuba ariwe utsinda amatora.

Ibi kandi biri kuvugwa mu gihe Trump ubwe yavuze ko mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora Amerika muri 2024, ikibazo cya Ukraine na Uburusiya yaba yagikemuye mu masaha 24 gusa yifashishije inzira y’ibiganiro.

Ukraine ivuga ko umuti Trump yavugaga w’ibiganiro ntacyo wamara ahubwo ari ugutwara Ukraine ibyayo, mu gihe cyose ibiganiro byaba Uburusiya bukiri mu duce twa Ukraine bafashe. Icyakora zelenskiy akomeza avuga Uburusiya umunsi bwibwirije bukavana ingabo zayo zose mubice bya Ukraine bakabisubirana, nta kabuza intambara izahita irangira.

- Advertisement -

Zelenskiy aherutse gutumira Donald Trump ngo azaze muri Ukraine ko bizatuma ahava yahinduye imitekerereze ku kibazo cya Ukraine, icyakora Trump yahise atera utwatsi ubu butumire avuga ko kujya muri Ukraine ahubwo byatuma ikibazo gikomera kuko we atifuza kugira uruhande abogamiraho nkuko byagenze ku bategetsi ba Amerika.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles