spot_img

Wowe wakwiyandikaho izina ry’uwo ukunda? Uyu mukobwa benshi bari kumunnyega nyuma yibyo yanditse mu gahanga ke.

- Advertisement -

Uyu mukobwa uherutse gukora amateka maze yiyandikaho amazina y’umukunzi we ku gahanga akoresheje tatuwaje nini cyane, benshi babonye ayo mafoto ye, bihutiye kumunnyega ndetse benshi bagiye kure bamubwira ko azabyicuza, uyu rero ntiyicaye ubusa kuko yahise asubiza abo bose bamugiriye impuhwe atabibasabye.

Uyu mukobwa Ana Stanskovsky ukomoka muri polonye yatunguye ibihumbi by’abamukurikira kuri tiktok maze ashyiraho amashusho yerekana tatuwaje ye nshya, yahise yandikaho ngo “tatuwaje yange nshya yo mu isura” abantu batunguwe no kubona ku gahanga ke handitseho izina “Kevin” mu magambo manini cyane y’umukara kuburyo buri wese umubonye aricyo kintu cya mbere abanza kubona.

- Advertisement -

Iyi video ye yarebwe n’abarenga miliyoni 14, bamwe bibazaga niba koko iyo tatuwaje ari ukuri, ariko abandi ntibatindijemo bahise bamubwira ko ibyo bintu yiyanditseho azabyicuza bidatinze. Nyuma yo gusoma ibi byose bagiye bandika uyu mukobwa nawe ntiyandijemo maze yihanangiriza abo bose bamwumvisha ko azicuza kwicara bagatuza kuko we ntacyo yicuza ndetse ntanicyo azicuza.

Uyu mukobwa ati: “ndi gukunda cyane iyi tatuwaje, ndetse ndi murukundo cyane n’umukunzi wange Kevin, njye ntekereza ko igihe cyose ukunda umuntu utamubeshya, utamuryarya uba ugomba kubyerekana mu buryo bwose bushoboka” “ rero reka mbwire mwebwe abasore n’abagabo niba umukobwa mukundana atakwemera kwiyandikaho tattoo ihamya urwo agukunda, ubwo ntanubwo agukunda ushatse wamureka ukishakira undi

- Advertisement -

Yakomeje abwira abamubwira ko azicuza badakwiye kujya batekereza ibintu byose mu ruhande rubi ahubwo bakwiye kujya baha umwanya ibyiza bibarimo, ibibi bikaza bitunguranye aho kugira ngo babe aribyo bashyira imbere. Kuri we rero agomba kwishimira ibyiza bimurimo, ibibi byazanaza nabyo akabyakira ariko icyo atazicuza nibyo yiyanditseho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles