spot_img

Zari Hassan yifatiye ku gahanga abantu bamushinja kwica umugabo we.

- Advertisement -

Uyu mugore w’umukire cyane asanzwe akomoka muri Uganda ariko yibera muri Africa yepfo, amaze iminsi agerageza kwerekana uburyo ki atari we wishe umugabo we bashakanye bwa mbere witwaga Ivan Ssemwanga.

Zari avuga ko nta ruhare na rumwe afite mu rupfu rw’umugabo we babyaranye abana be bakuru nkuko byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no bakomoka mu muryango wa nyakwigendera. Ssemwanga na Zari bari bamaze kubyarana abana batatu ariko aza gupfa urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera kuburyo nanubu nta kintu kiramenyekana ku by’urupfu rwe.

- Advertisement -

Gusa icyatangaje benshi nuko akimara gupfa uyu mugore yahise yihutira gushaka undi mugabo ariwe Diamond Platnumz.
Gusa uyu mugabo yapfuye nubundi uyu Zari asanzwe yarabyaranye na Diamond ariko agifitanye ubucuti na Ivan Ssemwanga, cyane ko bari bafitanye ubucuruzi bwinshi bari bahuriyeho. Ssemwanga rero akimara gupfa kandi bikaza kugaragara ko Zari yari asanzwe abana nundi mugabo, umuryango wa nyakwigendera wahise utangaza ko nta kabuza Zari ariwe wishe Ssemwanga.

Kuri Zari avuga ko icyo gihe yanyuze mu bihe bikomeye ashinjwa kwica umugabo we kandi we azi neza ibyabaye byose, uyu avuga ko atashoboraga kwica se w’abana be ariko kandi ahubwo yarazi neza ko arwara stroke. Zari avuga ko yari hafi y’umugabo we mu minsi ye ya nyuma ndetse baganiriye byinshi, avuga ko byinshi mubyo baganiriye ari ugusaba Imana imbabazi ndetse bakayisaba ko bishobotse yabaha amahirwe ya kabiri.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles