spot_img

Guta muri yombi Putin byatuma habaho intambara y’isi. Perezida Ramaphosa yakuriye inzira ku murima Abanyaburayi na Amerika.

- Advertisement -

Mu kwezi gutaha kwa munani muri Africa yepfo hazabera inama izahuriza hamwe ibihugu bihuriye mu muryango wa BRICS uhuriwemo n’ibihugu nka Brazil, Russia, India, China na South Africa. Byavuzwe kenshi ko Vladimir Putin w’Uburusiya nawe azitabira iyo nama ariko bamwe bakavuga ko adashobora kuyitabira biturutse ku kuba hari impapuro zo kumuta muri yombi yashyizwe hanze n’urukiko mpuzamahanga rwa La Haye.

Izi nyandiko zo guta muri yombi Putin zashyizweho nuru rukiko kubera ibyo bise ibyaha by’intambara Uburusiya bwashoye muri Ukraine, bityo rero Afurika yepfo nka kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko itegetswe guta muri yombi perezida Putin mu gihe cyose yaba ahonyoje ikirenge muri Afurika yepfo. Icyakora ubuyobozi bwa Africa yepfo bwo ntiburota bwigerereza gufunga Putin kuko bavuga ko byatera intambara ikomeye ndetse itazigera irangira.

- Advertisement -
Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika yepfo.

Perezida Ramaphosa kandi yavuze ko guta muri yombi Putin byaba ari intambwe igana ahabi yo gukomeza intambara ya Ukraine bityo nta gisubizo na kimwe byatanga ku mutekano n’amahoro bya Ukraine. Leta y’Uburusiya yo yamaze gutangaza ko uwariwe wese wahirahira ata muri yombi perezida wabo, ubwo yaba atangije intambara ku mugaragaro n’Uburusiya. Rero Africa yepfo itangaza ko byaba binyuranyije n’itegeko nshinga ryicyo gihugu kwishyira mu gikorwa icyaricyo cyatuma icyo gihangana n’Uburusiya muntambara.

Africa yepfo kandi isanzwe itarebana neza na America ndetse n’uburayi kubwo kwanga kwamagana intambara y’Uburusiya muri Ukraine, mu matora yose yabaye yamagana iyi ntambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine, Africa yepfo yagiye yifata ahubwo ikagaragaza ko umuti nyawo ari ukugirana ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles