Wakora iki uwaguha amafaranga ahagije? Benshi bahitamo kujya kumazi magari bakahagura ibibanza byiza cyangwa amazu ahenze kuburyo amafaranga yabo bayarya baryohewe n’akayaga ko ku mazi, benshi cyane cyane mu bihugu byacu bikennye umuntu aba atekereza ati: “uwampa ubushobozi nakubaka inzu nini cyane, ifite pisine nini, ifite ikibuga cy’indege ndetse n’ibindi bigaragaza ko koko umuntu yagashize.
Uyu mukire ukomoka mu buhinde ariko we yakoze ibidasanzwe, yitwa Vijay Mallya akaba asanzwe ari umucuruzi wo ku rwego rwo hejuru kuko abarirwa miliyari z’amadolari. Uyu Mallya yakoze agashya yigurira ikibanza hejuru y’inyubako ndende cyane maze ahatereka inzu y’akataraboneka. Iki kibanza cye kiri hejuru ya etaje ndende kuko ipima uburebure bwa metero zirenga 120, iyi nyubako ndende iherereye muri Bengaluru mu Buhinde ndetse ubu yamaze guterekaho inyubako yo kubamo ihagaze akayabo ka miliyoni 20 z’idolari.
Abubatse iyi nzu bavuga ko ari ibintu byari bigoranye cyane gutereka inyubako hejuru ya etaje ndende bingana uku, ariko uko bimeze kose bagombaga gukora ibishoboka byose, inzu ikubakwa uko byari biteganyijwe batitaye ku mvune. Ndetse ubu inzu ikaba iri mu mirimo ya nyuma y’amasuku yo gusoza. Uhagarariye ikigo cy’ubwubatsi ati: “tuzakora akazi uko kameze mu masezerano maze inzu tuyihe nyirayo nkuko biteganyijwe”
Iyi nyubako ibarirwa agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ariko burya nanone ngo arimo gishegesha ntavura, nyuma yuko uyu mugabo akoze ibishoboka agashora akayabo ngo yubake inzu y’inzozi ze, hari ibyago by’uko ashobora kutazayibamo. Wakwibaza uti ese ibi nibiki? Byose byatangiye muri 2016 ubwo Mallya yahungaga igihugu cye cy’ubuhindi akajya mu Bwongereza, ibi byaturutse ku madeni akabije yarari ku mutwe we kuko bivugwa ko yari arimo ideni rijya kungana na miliyari y’amadolari, ibi rero byatumye ajyanwa mu nkiko ndetse bamuhamya ibyaha bya ruswa na forode.
Igihugu cy’ubuhinde cyakoze ibishoboka byose, ngo Ubwongereza bwohereze uwo mugwizatunga aburanishwe, uyu ngo agafaranga afite yagakuye mu bucuruzi bw’inzoga izwi ku izina rya Kingfisher, amaze kuyagwiza yahise ahindura business ajya mu by’indege ndetse n’imodoka zo mu masiganwa. Minisitiri w’ubutabera w’Ubwongereza aherutse kuvuga ko bashobora kohereza Mallya iwabo akaburanishwa kuko Ubwongereza atari igihugu abantu bahungiramo ubutabera.
Ibi rero bituma iyi nyubako itazigera ijya mu maboko ya nyirayo igihe cyose iby’urubanza rwe bizaba bitarasobanuka.