Mu minsi ishize abantu benshi mugihugu cy’ubwongereza, bari bafite impungenge ko icyorezo cy’ibiheri bari bumvise m’Ubufaransa gishobora no kugera mu gihugu cyabo. Nyamara ubu ntibikiri ibyo gukeka ahubwo kuri ubu ibiheri byamaze kugera mu Bwongereza ndetse bafite ubwoba bukaze.
Ibi nyamara biteye impungenge abaturage cyane kuko niba hari ikintu bubaha ni igitanda cyabo, rero kubona ibiheri byabagezeho ni ibibazo bikomeye kuri bo. Bamwe bati “tumenyereye ko iyo ubonye akanya ko kujya mu gitanda aba ari umwanya wo kuruhuka nta kindi kigutesheje umutwe, ariko ubu ntawuzi neza niba ariko bizajya bigenda.
Ahubwo bavuga ko iyi ari minsi yo kuryamira amajanja bitewe nuko iki cyorezo ubu kiri kuvuza ubuhuha mu mujyi wa Paris m’Ubufaransa ndetse hari ubwoba bwinshi ko nubwo bitaragerayo bishobora kwambuka bikagera no mu bwongereza kuburyo byahinduka icyorezo no kumugabane w’uburayi.
Icyakora abahanga mu by’ubuzima bo siko babibona, nk’uwitwa David Cain usanzwe yarashinze umuryango witwa Bed Bugs Foundation, avuga ko nubwo batabyemera bamwe ariko iki cyorezo cy’ibiheri cyamaze kugera mu Bwongereza nkuko cyamaze kuzahaza Ubufaransa. Akomeza avuga ko ibi byamaze kugera muri za bisi, gariyamoshi aho abantu barebera ama filime, mu bitaro, ndetse n’ahantu hose hahurira abantu benshi.
Cain avuga ko itandukaniro rihari ari uko mu Bufaransa bemera ko ikibazo gihari ndetse bashaka nuko babona umuti, mu gihe mu Bwongereza buri wese ashaka kubihisha ngo hatagira ubimenya. Iyi rero ngo ninayo mpamvu iki cyorezo cy’ibiheri kigiye gukwirakwira byihuse mu gihugu cy’Ubwongereza.