Uyu mugabo udasanzwe agaragara ari gusuka icupa ry’amavuta y’amamesa muri motera ya moto mu mwanya wo gushyiramo amavuta asanzwe ya moteri.
Uyu mugabo inkuru ikimara kujya hanze abantu basetse benda kwitura hasi ndetse bibaza byinshi. Uyu mugabo byagaragaraga ko yari ari ahantu hameze nko ku igaraje, yari afite igicupa kinini cyuzuye aya mavuta y’amamesa ari kuyasuka muri moteri ya moto. Abamubonye ari kuyasukamo, benshi bibajije niba koko aya mavuta ashobora gukora muri moteri, bibajije kandi niba uyu mugabo yabikoze abizi cyangwa se ntacyo yari abiziho wenda akaba yitiranyije ko amavuta yose akora muri moteri.
Icyakora umwe mu basanzwe bamenyereye ibijyanye n’ibinyabiziga yavuze ko aya mavuta nta kindi ashobora kugufasha uretse guhita yangiza moteri ako kanya. Ibi nukubera ko mwene aya mavuga akigera muri moteri agahura n’ubushyuhe bwinshi ahita atangira kwaka, rero umuriro wamaze kwaka, moteri ntiyaba icyongeye kuba nzima ukundi.
Bamwe mu bagore babonye aya mashusho bahise bifata ku gahanda bibaza ko abagabo babo bagiye kubamaraho amavuta yo guteka bakajya kuyasuka mu binyabiziga byabo. Ariko mu by’ukuri uretse ko wenda umuntu ashobora kubikora kuko nta bumenyi abifiteho, ubundi amavuta yo guteka ntashobora kujya muri moteri. Amavuta ya moteri yabugenewe niyo yonyine yemerewe gushyirwamo kuko ariyo afite ubushobozi bwo gukoramo gusa.
REBA VIDEO HANO
@victorinagd5