spot_img

Inama idasanzwe y’abapfumu n’abarozi muri Congo yatangaje benshi ku manywa y’ihangu

- Advertisement -

Iyi nama yahuje abantu batandukanye bakoresha imbaraga z’umwijima harimo abapfumu, abarozi n’abakonikoni ngo yakanguye abantu benshi cyane nyuma yaho aba barozi bigaragaje kumanywa y’ihangu maze bagakora agashya mu mujyi rwa gati.

Buri umwe muri aba bagombaga kwitabira iyi nama ngo yagombaga kuza yambaye umutuku cyangwa umuhondo maze bageze aho bagombaga gukorera inama, buri wese yabanje gukora akantu kerekana ko koko ari umwe mu batumiwe muriyo nama. Nyuma y’inama habaye ibikorwa bitangaje bakoze kumanywa y’ihangu birimo kugendera mu kirere ntakintu umuntu ariho ndetse n’ibindi, benshi barabikunda cyane.

- Advertisement -

Ariko kandi nyuma y’ibi abantu babivuzeho bitandukanye, aho bamwe bavuze ko imbaraga z’abapfumu n’abarozi, bagakwiye kujya bazikoresha mu gukora ibyiza, aho kuzikoresha mu guhitana cyangwa kugirira nabi ubuzima bw’inzirakarengane.

Congo kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, nayo irangwamo abakoresha imbaraga z’umwijima ariko aba batinywa na benshi kubera ko baba bafite imbaraga zidasanzwe ariko akenshi bakazikoresha mu bikorwa bibi. Kurundi ruhande ariko abantu usanga banenga mwene aba bantu kuko benshi muribo usanga bivugwa ko bafite izi mbaraga ariko ugasanga batabayeho mu buzima bwiza, bikibazwa ukuntu umuntu ufite imbaraga zidasanzwe ananirwa kwihesha ubuzima bwiza.

- Advertisement -

Ese wowe wari wakoreshaho umupfumu cyangwa umurozi byibuze inshuro imwe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles