spot_img

Uyu mufana wiyanditseho izina rya Messi ku gahanga asaba abantu kumuha amahoro kuko yakoze ibyo azi. IREBERE AMAFOTO

- Advertisement -

Burya kuba umufana w’ikintu runaka cyangwa w’umuntu bigeza benshi ahantu batatekerezaga, uyu mufana wa Lionel Messi ubwo Argentine yari imaze gutsindira igikombe cy’isi yahise yiyandikaho izina Messi ku gahanda, kuri ubu avuga ko ari kubyicuza bikomeye.

Mike Jambs wo muri Colombia asanzwe ari umuntu ukomeye ku mbuga nkoranyambaga aba twita “influencer” yiyanditseho ijambo “Messi” ku gahanga arongera ku itama rimwe yandikaho inyenyeri eshatu zisobanura ibikombe bitatu by’isi Argentine imaze gutwara, ndetse arongera kurindi tama yandikaho ijambo D10S (dios) bisobanura Imana mu rurimi rwicy’espanyole ariko kandi hakabamo na Nomero 10 Messi yamenyekanyeho cyane mu ikipe ya Argentine no muri Barcelona.

- Advertisement -

Iri jambo D10S bakundaga kuryita Messi agikina muri Barca bashaka kumvikanisha ko ari imana y’umupira w’amaguru. Ku ikubitiro yabanje guhangana n’abamwitaga igicucu bamunenga kubyo yakoze nyuma yaho yaramaze gushyira amafoto kuri Instagram amugaragaza yiyandikishijeho aya magambo. We yabasubizaga agira ati: “kuba niyanditseho ibi ntamuntu numwe nahutaje, nta nikintu nakoze kitemewe n’amategeko, mwandetse”

- Advertisement -

Gusa nyuma yaje kwivuguruza avuga ko yifuza ko ibihe byasubira inyuma akaba yakwisubiraho kubyo yakoze. Avugako yicuza kuba yarabikoze, kuko we yaraziko abantu bazabikunda ahubwo ngo bikaba byaratumye abantu bamunenga bikomeye, bityo bikaba byaramugizeho ingaruka ku giti cye ndetse n’umuryango we. avuga ko akimara kubikora yari abikunze cyane ariko bitewe nibyo bagiye bamubwira ngo yaje kwicuza kuba yariyanditseho aya magambo ku gahanga byongeye.

Icyakora si uyu musore wenyine, kuko kuva Argentine yanditsira igikombe cy’isi, inzu zisiga amarangi ku mibiri y’abantu bizwi nka tatuwaje, zabonye abakiliya benshi basaba kwiyandikishaho Messi. Yaba isura ye ateruye igikombe cy’isi cyangwa se izina rye.

Ese wowe uri umufana w’umukinnyi cyangwa w’ikipe ku rwego rungana iki? Wakwemera kwiyandikishaho amazina yibyo ufana?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles