spot_img

Abasirikare b’Uburusiya barwana muri Ukraine ntibazongera kwishyura imisoro.

- Advertisement -

Ubutegetsi bw’Uburusiya bwasinye itegeko rivuga ko umuntu wese wagiye kurwana muri Ukraine yaba umusirikare cyangwa umusivili wohererejwe muriki gihugu atazigera yishyura imisoro iyariyo yose kubijyanye nibyo yinjije mu gihe yari muri Ukraine.

Iri tegeko rireba buri muntu wese woherejwe na leta muri Ukraine yaba ari umusirikare cyangwa umusivili ufiteyo akazi yahawe muriki gihe cy’intambara cyane cyane muri leta enye Uburusiya bwafashe zirimo Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhia. Abasirikare, abapolisi, abashinzwe umutekano bohereje ndetse n’abandi bari mu nzego za leta, ntibazongera kubazwa amakuru ajyanye nibyo binjije mugihe bari mukazi mu gihugu cya Ukraine murizi ntara enye Uburusiya bwamaze kwigarurira.

- Advertisement -

Buri muntu wese kandi woherejwe na leta yemerewe kwakira impano izarizo zose mugihe zidashyira mukaga igihugu cy’Uburusiya kandi akaba nta tegeko na rimwe rizamutegeka gusorera izo mpano. Uku gusonerwa imisoro kandi ntibireba abagiye muri Ukraine gusa ahubwo bizagera no kubo bashakanye ndetse n’abana babo, kabone niyo baba bari m’Uburusiya, aba nabo ntibazishyura imisoro kuva kuwa 24 Gashyantare 2022 ari nawo munsi Uburusiya bwatangiriyeho ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.

- Advertisement -

Iri tegeko ryashyizweho umukono na perezida Putin ndetse rikaba riteganya ko rizagira agaciro kugeza igihe cyose ibi bikorwa bizaba bikiriho muri Ukraine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles